00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intel, SpaceX na Tesla mu mushinga wo kubaka uruganda rwa ‘chips’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 April 2026 saa 10:18
Yasuwe :

Ikigo cya Intel kigiye gukorana n’ibigo bya Elon Musk, SpaceX na Tesla, kugira ngo bifatanye kubaka uruganda rushya rwagutse no gukora utwuma tw’ikoranabuhanga [chips] muri Leta ya Texas, mu mushinga wa Terafab.

Musk yatangaje ubu bufatanye bw’ibanze hagati y’ibigo bye byombi mu kwezi kwa Werurwe.

Intego y’uyu mushinga ni ugutunganya ‘chips’ zifite ubushobozi bwo gutunganya amakuru bwa terawatt imwe buri mwaka, kugira ngo zifashe mu iterambere ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, ikoranabuhanga rya robots, ibyogajuru, ndetse n’iry’imodoka zitwara bidasabye umushoferi.

Kubaka uruganda rukora utwuma tw’ikoranabuhanga [chip factory] biragoye cyane kandi birahenze.

Akenshi bitwara imyaka myinshi n’arenga miliyari 20$ kugira ngo hubakwe inyubako zijyanye n’igihe kandi zifite ubushobozi bwo gukora ‘chips’ ku rwego rwo hejuru.

Kubera ko SpaceX na Tesla ari ibigo bibiri bitigeze bigira uburambe mu gukora utu twuma tw’ikoranabuhanga, ntibyigeze bisobanuka neza uburyo bizagerwaho.

Kuba byinjiye mu mikoranire na Intel ibizobereyemo, birumvikana ko izibanda cyane mu bijyanye no gukora izi ‘chips’.

Nyuma y’aya makuru, agaciro k’imigabane ya Intel kazamutseho 3%, igurishwa 52,28$ ku mugabane, bikaba byari hejuru ho 2,9% ugereranyije n’igiciro cyatangiriweho igihe isoko ryafungurwaga.

Intel, SpaceX na Tesla mu mushinga wo gukora uruganda rwa ‘chips’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages