Ibi ahanini biterwa n’ikibazo cy’ibikorwaremezo bitagera hose ndetse n’ubumenyi bukiri hasi mu batuye Afurika, ndetse na bamwe mu bayobozi batarasobanukirwa akamaro k’ikoranabuhanga mu iterambere ry’umugabane.
Mu biganiro binyuranye biri kubera mu Nama Mpuzamahanga ku itumanaho rigendanwa [Mobile World Congress] iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, hari kureberwa hamwe icyakorwa kugira ngo umugabane wa Afurika ube waziba icyuho kikigaragara mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga cyane irya telefoni ngendanwa.
Kuri uyu wa Gatatu ku ya 18 Ukwakira 2023 habaye ikiganiro cyiswe ‘Guhuza Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga [Building a Connected Africa]’, hagamijwe kurebera hamwe icyakorwa ngo icyuho mu gukoresha murandasi mu batuye Afurika kigabanuke.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Itumanaho cya Vodacom muri Tanzania, Philip Besiimire, yagaragaje ko umugabane wa Afurika ukwiye kumva neza uruhare rwa serivisi za internet mu iterambere ryawo.
Yagize ati “Afurika dushaka iri hagati muri twe, ariko imbogamizi zigihari nitwe dufite ubushobozi bwo kuzikuraho, bisaba gusa ubushake bw’inzego zinyuranye no kumva akamaro k’ikoranabuhanga muri iyi Si ya none. Ndizera neza ko nka Afurika ihurijwe hamwe na Internet ya 5G, hari byinshi yatugezaho.”
Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, Lacina Koné, yashimangiye ko Afurika idakwiye gushyira ingufu mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga mu kwireshyeshya n’aho abandi bageze, ahubwo bikwiye gukorwa kuko ariryo shingiro ry’iterambere ry’inzego zinyuranye.
Yavuze ko kugerwaho kw’ibyo bisobanuye ko uburezi buzagera kuri bose, serivisi z’ubuvuzi zikarushaho kunoga, hakaboneka imirimo ku baturage ba Afurika ndetse n’amahirwe mu guteza imbere ubukungu bwa Afurika akiyongera.
Yagize ati “Dukeye guhanga udushya muri uru rwego, hagashyirwaho ibiciro bitabogamye ndetse hakazamurwa ubumenyi hakubakwa n’ubushobozi mu baturage ba Afurika ibindi bigakomeza.
Ibi byose bisaba ko za Guverinoma, abashoramari, imiryango itandukanye ndetse n’abaturage muri rusange bahuriza hamwe ingufu, bakiyubakamo ubushobozi kugira ngo bigerweho.”
Abaturage bangana na miliyoni 180 bo mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ntibagerwaho na Internet mu gihe abandi miliyoni 680 badakoresha Internet ariko bashobora kuba bagerwaho nayo.
Gahunda y’umugabane wa Afurika n’uko hakwirakwizwa telefoni ngendanwa ku baturage bawo bose byibuze bitarenze umwaka wa 2028.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!