Uyu mukobwa w’imyaka 24 y’amavuko yabwiye IGIHE ko akiri umwana yiyumvagamo ko azakora udushya kuko yabonaga abantu badukoze akifuza ko na we azagira icyo akora.
Akirangiza kwiga icyiro rusange yahise ajya kwiga mu ishami rya ‘Electronic Service’ aho biga amasomo atandukanye arimo amashanyarazi n’ibindi bya tekinike.
Ni ibintu yize abikunze ku buryo yatangiye gukorera amafaranga akiri ku ntebe y’ishuri. Kuri ubu ari gusoza amashuri yisumbuye kuko yakoze ikizamini cya Leta.
Ati “Urugo duturanye narufashije kugeza amashanyarazi mu nzu banyishyura amafaranga.”
Agashya ka mbere yahanze ni ugushyira amashanyarazi mu busitani ku buryo iyo umwijima uje yiyatsa, haza urumuri akizimya bidasabye ko hari umuntu ubikora.
Ati “Inzozi mfite ni ukuba nanjye nakwicara hasi nkakora ikintu ku buryo nanjye cyanyitirirwa, abantu bakajya bavuga ngo iki kintu cyakozwe na Clementine kandi numva nzabigeraho.”
Akandi gashya yahanze ni uburyo bw’intabaza igihe inzu yaba ifashwe n’ikongi y’umuriro.
Ati “Ni inzogera nashyizeho ku buryo igihe inkongi y’umuriro ifashe inzu ihita isakuza, abantu bakaba bahita bayumva bagahunga ndetse bakanayizimya.”
Yavuze ko aka gashya ari gukora uburyo yagahuza na telefone ku buryo n’igihe umuntu atari hafi y’iwe mu rugo ahita yakira ubutumwa bumumenyesha ko inzu ye ifashwe n’inkongi y’umuriro akaba yatabaza hakiri kare itarakongoka.
Ni udushya avuga ko yahanze agamije kuzakageza ahantu hatandukanye akabonamo inyungu y’amafaranga na we akiteza imbere.
Uwase avuga ko azi no gukora ibindi bikorwa nko gusana telefone, radio, televiziyo n’ibindi bitandukanye.
Mu ishuri ryabo bize ari abanyeshuri 50 harimo abakobwa umunani gusa.
Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza habaye imurikabikorwa ry’iminsi ibiri rigamije ubukangurambaga ku babyeyi ndetse n’urubyiruko kugira ngo basobanukirwe amashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro barusheho kuyitabira.
Abayobozi n’abarezi bitabiriye icyo gikorwa bagaragaje ko umubare w’abitabira ayo masomo ukiri hasi, biyemeza gukomeza ubukanguramabaga kugira ngo aganwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza y’Abaturage, Kayitesi Nadine, yasabye ubufatanye mu gukomeza kumenyekanisha ayo mashuri kugira ngo abayagana babe benshi.
Yagize ati “Gukundisha abana ikintu bihera mu rugo. Ndasaba ababyeyi gukundisha abana kwiga tekinike, imyuga n’ubumenyingiro kuko bizabafasha kuzagira icyo bigezaho mu buzima bwabo.”
Yavuze ko by’umwihariko bari kwita ku bakobwa kugira ngo bitabire ayo masomo kuko umubare wabo ukiri muto ugereranyije n’abahungu.
Yijeje Uwase Clementine ko bazamushyigikira kugira ngo agere ku nzozi ze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!