00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

iOS 26.5 izatuma abakoresha iPhone bohererezanya ubutumwa bwa RCS

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 31 March 2026 saa 12:47
Yasuwe :

Muri iOS 26.5 beta 1 Apple yashyize hanze, harimo no kugerageza uburyo bwa ‘Rich Communication Service [RCS]’ mu kohereza ubutumwa bugufi.

Rich Communication Service [RCS] ni uburyo bwifashisha internet mu kohereza ubutumwa bugufi. Umwihariko wabwo ni uko wabukoresha wohereza amajwi, amashusho ndetse n’amafoto kandi bifite umwimerere wabyo.

Ubu buryo kandi bushobora kukwereka niba uwo wohereje ubutumwa yabusomye cyangwa ari kugusubiza, ibi abakoresha urubuga rwa WhatsApp babyumva cyane.

RCS ifasha kandi mu kohereza ubutumwa icyarimwe ‘group messaging’ byibuze kugera ku bantu 100, ibitamenyerewe mu buryo busanzwe kuko nka SMS cyangwa MMS udashobora kurenza abantu batanu gusa.

Ikindi kandi ni uko RCS ituma ushobora guhindura cyangwa gukosora ubutumwa wari wohereje mu gihe wibeshye, ndetse bukaba bufite umutekano utuma amakuru y’abari kohererezanya ubutumwa atabonwa n’undi ibizwi nka ‘End-to-end encryption’.

Ubu buryo bwatangiye kugeragezwa muri iOS 26.4, gusa Apple yari yaratangaje ko itazahita ibushyira hanze ku mugaragaro, kugeza igihe hazasohokera indi iOS ivuguruye mu bihe biri imbere.

Ubu buryo bwagarutse mu igeragezwa rya iOS 26.5 beta 1. Ku bemejemo iyi iOS muri telefoni zabo, ubu buryo bwa RCS buhita bwiyemezamo ubwabwo [turned on by default] mu igenamiterere rya telefoni.

Bitandukanye n’ikindi gihe, Apple ntiyigeze itangaza ko ubu buryo bwa RCS butazahita bushyirwa hanze. Byitezwe ko buzazana na iOS 26.5 butangire gukoreshwa n’abantu bose.

iOS 26.5 izatuma abakoresha iPhone bohererezanya ubutumwa bwa RCS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages