00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran yibukije Amerika ko iri gutema ishami ry’igiti yicayeho

Yanditswe na Mukundwa Angelique
Kuya 6 April 2026 saa 07:16
Yasuwe :

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko wa Iran, Mohammad Baqer Qalibaf, yatangaje ko intambara ibahuje na Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri gushyira mu kaga ubuzima bw’Abanyamerika.

Baqer Qalibaf yabivuze mu buryo bwo gusubiza Trump wakunze kubaha umuburo ko azarasa ku nganda zabo nibadafungura inzira ya Hormuz.

Ibi Mohammad yabitangaje ku wa 6 Mata 2026 ubwo yasubizaga Trump ku ifungurwa ry’inzira ya Hormuz.

Abinyujije ku rubuga rwa Social Truth ku wa 5 Mata 2026, Trump yavuze ko Iran izahura n’akaga, inzira ya Hormuz isanzwe inyuzwamo ibicuruzwa niramuka idafunguwe bitarenze ku 7 Mata Saa Mbiri zo muri Iran (nka Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice zo mu Rwanda), yongeraho ko azagaba ibitero ku bikorwaremezo birimo inganda z’ingufu.

Mu kumusubiza, abinyujije kuri X, Mohammad yasabye Trump guhagarika icyo yise umukino ushyira abantu mu byago.

Yagize ati “Ibyemezo byawe biri gushyira Amerika mu byago, biri gushyira mu kaga buri muryango wose w’Abanyamerika ndetse n’Akarere kacu kose kazahura n’ingaruka bitewe n’uko ukomeje gukurikiza amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu.”

Yongeyeho ko ibyo Trump arimo ari kwibeshya kuko “nta kintu na kimwe uzunguka binyuze mu ntambara.”

Kuva Iran yagabwaho ibitero ku wa 28 Gashyantare 2026, ihita ifunga inzira ya Hormuz inyuzwamo ibicuruzwa byinshi nk’ibikomoka kuri peteroli bingana na 20% by’ibikoreshwa ku Isi.

Ibi byagize ingaruka ku Isi hose ndetse n’u Rwanda rudasigaye kuko Urwego Ngenzuramikorere, RURA, ruherutse gutangaza ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 2303 Frw, aho yiyongereyeho 314 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yageze kuri 2205 Frw, bivuze ko yiyongereyeho 257 Frw.

Iran yibukije Amerika ko iri gutema ishami ry’igiti yicayeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages