00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ITU izagira uruhare mu gushyigikira ibigo bito n’ibiciriritse mu Rwanda

Yanditswe na

Kayitare Jean Paul

Kuya 6 February 2015 saa 06:54
Yasuwe :

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda, Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU), Houlin Zhao, yashimiye eta y’ u Rwanda uburyo iteza imbere ikoranabuhanga.
Aganira n’abanyamakuru muri iki cyumweru, Zhao Houlin yavuze ko ashimishijwe n’ uburyo ikoranabuhanga ryateye imbere mu Rwanda, bigatuma igihugu ubwacyo na cyo gitera imbere.
Aha yashimangiye ko iki kigo ayoboye kizagira uruhare mu gushyigikira ibigo bito bihanga udushya mu (…)

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda, Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU), Houlin Zhao, yashimiye eta y’ u Rwanda uburyo iteza imbere ikoranabuhanga.

Aganira n’abanyamakuru muri iki cyumweru, Zhao Houlin yavuze ko ashimishijwe n’ uburyo ikoranabuhanga ryateye imbere mu Rwanda, bigatuma igihugu ubwacyo na cyo gitera imbere.

Aha yashimangiye ko iki kigo ayoboye kizagira uruhare mu gushyigikira ibigo bito bihanga udushya mu ikoranabuhanga, kugira ngo nabyo bigire uruhare mu bukungu n’iterambere ry’u Rwanda.

Mu kiganoro n'Abanyamakuru

Houlin yagize ati “Hari icyo nabonye kibura, kuko mu Rwanda nta rubuga mpuzamahanga ruhari ibi bigo biciriritse mu ikoranabuhanga bihuriramo. Nituramuka tubishyize hamwe ruzaba ari urubuga rwiza rwo kubifasha.”

Yakomeje agaragaza ko ashyigikiye Perezida Paul Kagame mu giteza imbere ikoreshwa ry’ ikoranabuhanga nk’umuyobozi ugamije iterambere ry’Umugabane wa Afurika.

Yashishikarije kandi urubyiruko ku kwita ku gukoresha ikoranabuhanga.

Umunyamabanga Mukuru wa ITU yahawe impano

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi, Nsengimana Jean Philbert, yavuze ko uruzinduko rw’umuyobozi mukuru wa ITU, ari ikimenyetso cy’imikoranire myiza muri ITU-Rwanda.

Avuga ko Perezida Paul Kagame ubwe ari we washigikiye ibikorwa bya ITU. Ashimangira ko u Rwanda ari umunyamuryango wa ITU, rukaba rwarongeye rugatorwa mu kuba umwe mu banyamuryango bagize akanama kayo kuva 2014 kugeza 2018.

Houlin Zhao yasuye ibigo bya Leta n’ ibyigenga bifite aho bihuriye no gutanga ubumenyi ku ikoranabuhanga, imishinga y’ iterambere y’ikoranabuha by’umwihariko 4G Innovation Center, Kaminuza y’Ubushakashatsi mu by’Ikoranabuhanga “Carnegie Mellon University-Rwanda/CMU” n’ibindi ndetse anunamira imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso Rukuru rwa Kigali.

Ni ubwa mbere Houlin akoreye uruzinduko rw’akazi ku mugabane wa Afurika nyuma yo gutangira akazi ke tariki ya 1 Mutarama 2015, ubwo yasimburaga Dr. Hamadoun Toure.

Mu 2007 na 2013, u Rwanda rufatanyije na ITU rwakiriye inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga yitwa Connect Africa yaje gutanga umusanzu mu gushora imari mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga bifite agaciro k’akayabo ka miliyari 70 z’amadolari mu murongo mugari wa internet mu myaka itanu yakurikiye iyi nama.

Muri 2013, u Rwanda rwakiriye inama ku ikoranabuhanga yitwa Transform Africa yaje kubyara Smart Africa Alliance, nk’ihuriro rigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu kongera umusanzu waryo mu iterambere ry’uyu mugabane wa Afurika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages