00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imodoka ya Tesla yagurishijwe kurusha izindi mu gihembwe cya mbere cya 2023

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 8 June 2023 saa 10:53
Yasuwe :

Bwa mbere mu mateka, imodoka ikoresha amashanyarazi ku rugero rwa 100%, yaciye agahigo ko kuba igurishijwe cyane kurusha izindi ku isi mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023.

Imibare yatangajwe na Jato Dynamics ku bufatanye na Motor1.com, igaragaza ko iyi modoka yagurishijwe cyane ari ivatiri ya Tesla Model Y ikorwa na Tesla, ikigo cy’umuherwe unaherutse kwisubiza umwanya wa mbere ku isi, Elon Musk aho mu mezi atatu ya mbere y’umwaka bagurishije izigera ku bihumbi 267.

Yambuye agahigo Toyota Corolla yaje ku mwanya wa kabiri aho yo yagurishije imodoka zigera ku 256 400 ndetse izamuka ry’iri curuzwa ry’imodoka za Tesla rikaba ryageze ku rugero rwa 69% ugereranyije n’uko imibare yari imeze mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ushize.

Abasesenguzi benshi bagaragaje ko Model Y ya Tesla izakomeza gukubita inshuro Toyota Corolla no mu yandi mezi yose y’umwaka asigaye nk’uko byari byaratangajwe na Elon Musk ko mu 2023 Tesla Model Y ari yo izagurisha imodoka nyinshi ku isi.

Bavuga ko impamvu yatumye iyi vatiri iyobokwa n’abakiliya benshi ari igabanywa ry’ibiciro byayo ndetse no kuba zikoreshwa n’amashanyarazi ku rugero rwa 100% kandi zikanagira imiterere ya SUV yamamaye cyane ku isi.

Tesla Model Y yamaze guca kuri Toyota RAV4 na Corolla mu kugurwa mu gihembwe cya mbere cya 2023. Iyi modoka kuyigura bihera ku $47,490, mu gihe 2023 Corolla ari $21,550 naho RAV4 akaba ari $27,575.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages