Iyi ni gahunda ifite aho ihuriye n'ikigo gishya cya Bezos gikora iby'ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano, AI, Project Prometheus.

Bezos, wamenyekanye bwa mbere ko afite aho ahuriye n'iki kigo mu Ugushyingo 2025, ni umwe mu bagishize ndetse akaba ari n’umwe mu bayobozi bacyo bakuru hamwe n'uwahoze ari umuyobozi muri Google witwa Vik Bajaj.

Umushinga wa Prometheus, watangiranye inkunga ya miliyari 6.2$, wibanda ku gukora ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru ry'ubwenge buhangano, rigamije kunoza ibikorwa mu nzego z’inganda zikora ibijyanye n’ubwikorezi bw’ikirere, ibinyabiziga n’izindi nzego.

Aya mafaranga yifuzwa n’aboneka, azashyigikira iyi ntego binyuze mu kugura inganda zizakoresha ikoranabuhanga rya Prometheus.

WSJ yatangaje ko mu minsi ishize Bezos yagiye muri Singapore no mu Burasirazuba bwo Hagati, agamije gushaka inkunga y’uyu mushinga.

Ashishikajwe n’inganda mu nzego z’ubwikorezi bwo mu kirere, ibinyabiziga, izikora udukoresho duto cyane tw'ikoranabuhanga twifashishwa mu bikoresho nka mudasobwa [chips], ndetse n'izikora ibijyanye n’umutekano.

Magingo aya Jeff Bezos ni we uri ku mwanya wa kane, nk’utunze amafaranga menshi kurusha abandi ku Isi mu mwaka wa 2026, aho abarirwa miliyari 224$.

Jeff Bezos ari gushaka ishoramari rya miliyari 100$ ryo kugura inganda zishaje
Jeff Bezos ari gushaka ishoramari rya miliyari 100$ ryo kugura inganda zishaje