Umushinga w’itegeko rigenga imbuga nkoranyambaga washyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, uteganya ko abazikoresha n’abayobozi b’amatsinda yazo bazajya batangaza ibinyuranyije n’amategeko azigenga bagomba guhabwa ibihano birimo n’igifungo.
Mu gihe uwo mushinga watorwa, abayobozi b’amatsinda y’imbuga nkoranyambaga bazaba basabwa gusaba uburenganzira ikigo gishinzwe itumanaho muri Kenya, igihe bifuza kubishinga kandi bakagenzura amakuru azitangazwaho.
Uwo mushinga w’itegeko hari aho uvuga ko ‘Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagomba kwizera ko amakuru azitangazwaho, azandikwaho cyangwa azisangizwaho adatera ubwoba cyangwa ngo abangamire abayasoma.”
CA isaba abantu bafite amatsinda y’imbuga nkoranyambaga bareberera (administrators) kujya bagenzurira hafi ibyandikwa ku matsinda bashinze, unyuranyije n’ibyo amategeko ateganya akavanwa mu itsinda.
Uzarenga ku mabwiriza agenga iryo tegeko azaba akoze icyaha gishobora guhanishwa igihano kigera ku gifungo cy’umwaka.
Standard Media yatangaje ko biteganyijwe ko uwo mushinga ushyigikiwe na Depite Malulu Injendi, uzaganirwaho mu Nteko Ishinga Amategeko muri iki cyumweru kugira ngo wemezwe.
Bimwe mu byo iryo tegeko rishyira mu gatebo kamwe n’imbuga nkoranyambaga harimo imbuga z’abantu ku giti cyabo[Blogs], imbuga za internet, amatsinda y’imbuga nkoranyambaga.
CA igaragaza ko abantu bazakoresha imbuga z’abantu ku giti cyabo nta burengazira babisabiye bazacibwa ibihumbi 500 by’amashilingi ya Kenya cyangwa bagahanishwa igifungo kigera ku myaka ibiri.





Ibitekerezo 0