Mu mwaka wa 2014 habaye inkongi nyinshi inganda zirashya, amazu y’abantu arashya , amazu y’ubucuruzi, Amabanki , ingo z’abantu hirya no hino mu gihugu birakongoka ari nako hangirika byinshi.
Ibi nibyo umukobwa w’imyaka 19, Umutoni Natacha wiga mu mwaka wa mbere Electronic engineering muri Kaminuza yarebye, maze ashaka igisubizo kizafasha guhangana n’ibi bibazo, akora imashini izajya ihuruza mu gihe ahantu hagiye kuba inkongi z’umuriro.
Uyu mushinga wa Umutoni wanagaragarijwe Minisitiri w’Ubucuruzi arawishimira.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yatemberaga mu imurikagurisha ry'ibikorerwa mu Rwanda ‘Made in Rwanda” riri kubera i Gikondo, yatewe amatsiko no kubona umukobwa ari guterateranya insinga. Yaramwegereye, amubaza icyo izo nsinga aterateranya ziza kuvamo ndetse n’ibyerekeye umushinga we.
Afite imyaka 19, yiga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza ya Sinhgad Technical Education Society– Rwanda (STES-Rwanda) ifite inkomoko mu Buhinde.
Iki gikoresho yakoze cy’impuruza cyitwa “Fire Detector Alarm” impuruza ibwira abaturage ko ahantu hagiye kuba inkongi y’umuriro.
Ati“ Iyo inzu igiye gushya hari ibintu biba bidasanzwe mu nzu harimo za ‘Cour Circuit”, ubushyuhe butangiye kwiyongera icyo gihe inzogera ihita ibwira abaturage ko aho hantu hagiye kuba inkongi y’umuriro, bakabasha kuhakorera ubutabazi bwihuse.”
Uyu mukobwa kandi avuga ko yatekereje n’uburyo abantu batazajya bitiranya iyi mpuruza n’inzogera zimenyesha ibindi haba ku bitaro no ku bigo by’amashuri.
Ati “ Hari impuruza zitandukanye zivuga ibintu byinshi, kugira ngo umuturage azamenye ko ari inzogera ivuga ku kibazo cy’umuriro hari amazi dushyira mu nzu, agatangira akagwa nk’imvura, akabwira abaturage ko ari ikibazo cy’umuriro kigiye kuvuka.”
Umutoni avuga ko imbogamizi ikomeye ahura nazo ari abagifite imyumvire ko umukobwa adashoboye, ariko akavuga ko ababyeyi aribo mbere bakwiye kureka abana babo bagakoresha impano bafite bakabasha kwihangira umurimo.
Yongeraho ko ibyo akora ari inzozi ze z’igihe kirekire, ngo kuko akiri muto yumvaga azagira icyo ageraho yigiye mu Rwanda maze agashaka ibisubizo by’ibibazo bihari.
Yagize ati " Numva nshaka gufasha abaturage muri rusange, numva nshaka kugaragaza ko ibintu twabikora tubyikoreye twebwe ubwacu, abantu ntibakomeze kumva ko hanze ariho haturuka ibintu byose”
Umuyobozi w’iri shuri rya STES-Rwanda, Nzitonda Kiyengo avuga ko baje muri iri murikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda ngo abafite inganda bashobore gukoresha impano zitandukanye zigaragara mu banyeshuri baryo barimo n’uyu mukobwa watangiye kurihesha ibihembo.







Ibitekerezo 0