Ubu buryo buracyageragezwa ariko buzatangirizwa ku bantu bakoresha Twitter Blue, ikoreshwa n’abishyura kugira ngo batangaze ibyo bakora. Kugira ngo umuntu akoreshe Twitter Blue yishyura $4.99 ku kwezi.
Twitter Blue ifasha abayikoresha kureba ibyanditswe kuri urwo rubuga hatajemo amatangazo yamamaza n’ibindi.
Ubutumwa Twitter yashyize hanze, bugaragaza ko ubu buryo bushya bwo gukosora Tweet yatangajwe buzajya hanze mu mpera za Nzeri 2022. Buzajya bukorwa mu gihe cy’iminota 30 gusa butangajwe. Mu gihe ubutumwa bumaze gukosorwa, hazajya hashyirwaho akamenyetso kagaragaza ko bwakosowe kugira ngo abantu babibone.
Ikindi ni uko abantu bazajya baba bafite uburyo bwo kureba uko ubutumwa bwa mbere bwari buteye mbere yo gukosorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!