Muri iki Cyumweru, Apple yamuritse ubwoko butandukanye bw’amasaha yayo azwi nka “Apple Watch” arimo “Apple Watch Series 6”.
Iyi saha irimo serivisi z’ingenzi cyane nk’izijyanye n’amakuru y’ubuzima bwa nyirayo cyangwa imyitozo ngororamubiri akora. Ifite ubushobozi bwo kwereka umuntu ingano ya Oxygène afite mu maraso ye, gukurikirana uburyo asinziramo n’ibindi.
Imikoranire ya Singapore na Apple ishingiye ku buryo abantu bo muri iki gihugu bazajya bakoresha aya masaha bifashishije porogaramu zayo zita ku buzima.
Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, Singapore yatangaje ko izajya iha ibihembo abaturage bayo ku buryo bashobora kwinjiza amadolari 280 mu gihe bakoresheje aya masaha.
Izo porogaramu zifasha abantu mu gukora imyitozo ngororamubiri, aho zibutsa uyikoresha ko buri cyumweru agomba koga, kwiruka cyangwa gukora yoga. Izajya yibutsa uyambaye ko agomba gukoresha isuzuma ry’ubuzima bwe kugira ngo amenye uko ahagaze.
Umuntu wayikoresheje neza, leta izajya imuha amadolari 380 akoreshwa muri iki gihugu (ni ukuvuga amadolari 280 ya Amerika, asaga ibihumbi 260 Frw).
Singapore yashyize imbaraga muri serivisi zose zigamije kwita ku buzima bw’abaturage bayo, aho Minisitiri w’Intebe wungirije w’iki gihugu, Heng Swee Keat, yavuze ko “Nta shoramari ryiza riruta ubuzima bwacu.”
Nka Apple Watch Series 6, kuyigura ntihanitse cyane kuko bitangirira ku 399 $ (asaga ibihumbi 380 Frw), hakaba n’ishobora kwigira hejuru mu biciro ikagera ku 499$ (asaga ibihumbi 480 Frw). Biteganyijwe ko zizatangira kugera mu bubiko ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!