Ni nyuma y’uko urwo rubuga rutangiye kwibazwaho cyane muri icyo gihugu no kunengwa, dore ko hari abantu rwagiye ruhagarika konti zabo barimo n’abanyamakuru bakomeye.
LinkedIn yatangaje ko ahubwo izatangiza urundi rubuga rushakishirizwaho akazi rwitwa InJobs. Kuri uru rubuga ntabwo umuntu azajya abasha gushyiraho amakuru y’ibyo ashaka byabaye cyangwa se ngo abe yasangiza abandi (share) ibyo yakunze.
LinkedIn ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga mbarwa zikomeye zo mu Burengerazuba bw’Isi zari zemerewe gukorera mu Bushinwa.
Ubwo rwatangizwaga mu 2014 muri icyo gihugu, abayobozi barwo biyemeje kubahiriza amategeko agenga u Bushinwa. Nyuma ubuyobozi bwaje kuvuga ko bwananijwe n’uburyo bugenzurwa cyane na Leta y’u Bushinwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!