Aha ni na ho hashamikiye na DAB (Digital Audio Broadcasting), ikoranabuhanga rishya ryorohereza abantu kumva radio.
DAB isobanurwa nka radio ikoranye ikoranabuhanga riyifasha gusakaza amajwi mu mfuruka zitandukanye z’Isi.
BBC yanditse ko iri koranabuhanga ryavumbuwe mu kinyejana cya 20 ku Mugabane w’u Burayi, ryatangijwe ari igisubizo ku bibazo byari bimaze kugaragazwa n’ikoreshwa ry’umuyoboro wa FM usanzwe ukoreshwa na radio ndetse yashyizweho nk’uburyo bushobora kuwusimbura.
DAB ikoresha ikizwi nka ‘Transmitter’ imwe ‘Transmission Channel’, ariko ituma humvikana radio nyinshi. Akamaro ka transmitter ni ukohereza amajwi cyangwa amashusho hifashishijwe iminara kugira ngo bigere k’uwumva radio cyangwa ureba televiziyo.
Ukoresha DAB yifashisha transmitter imwe gusa hanyuma uyumva agakanda ahabugenewe kugira ngo ahindure radio ashaka kumva.
Kuyifashisha ntibisaba internet ndetse iyo uri kumva radio ikoresha iri koranabuhanga, amajwi yumvikana ari ay’umwimerere ndetse ntushobora kumviramo indi radio nk’uko bisanzwe bibaho ku muyoboro wa FM.
Ukoresha DAB bimworohera kubona radio ashaka kumva bitandukanye na FM kandi radio nshya ifunguwe ihita yiyongera ku zindi ndetse yo ikomeza gukora mu gihe ’signale’ ibaye nkeya kereka iyo havutse ikibazo gikabije ikajya hasi cyane.
Ikoranabuhanga rya DAB rifasha urikoresha kuba yasoma ibijyanye n’icyo ari kumva kuri radio. Ashobora kuba ari kumva indirimbo akabasha no kubona ibiyerekeye ndetse akanamenya indi iri bukurikire hifashishijwe iyo radio.
Akandi karusho ka DAB ni uko ishobora kuba yakwereka incamake y’amakuru yaba aya siporo cyangwa ayandi bitewe n’ayo wifuza kumenya.
Ku bantu batuye kure y’iminara ku buryo hari zimwe muri radio batumva, DAB yo itanga uburyo butuma aho uri hose n’igihe cyose wakumva radio yose wifuza.
Iri koranabuhanga akenshi rikunzwe gushyirwa mu modoka kandi rikora mu buryo nziramugozi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!