Izi software nizimara gushyirwa ahagaragara mu mpera z’uyu mwaka, abazikoresha bazaba bafite amahitamo yo gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano runaka [artificial intelligence models] bifuza gukoresha mu bikoresho byabo.
Aho guhatira abantu gukoresha uburyo bumwe rukumbi, Apple izareka abakoresha ibikoresho byayo bihitiremo mu bwoko bwa AI bwubatswe n’ibindi bigo nka Google na Anthropic.
Iri koranabuhanga rizajya rifasha mu gukoresha Siri, uburyo bufasha kwandika [Writing Tools], ahagenewe gutunganyiriza amafoto [Image Playground] n’ibindi. Biteganyijwe ko ChatGPT izakomeza kuba imwe mu mahitamo.
Iki gikorwa kiyobowe na John Ternus, uherutse gutangazwa ko azasimbura Tim Cook ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Apple.
Nubwo hari benshi bemeza ko Apple yasigaye inyuma mu bigo bikomeye mu bijyanye no kuyoboka ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, AI, yo ibibona ukundi kubera umuvuno wayo.
Aho gushora amafaranga menshi yubaka ibikorwaremezo byayo bwite bya AI, iri kwibanda ku guhuza iri koranabuhanga ariko ryakozwe n’abandi n’ibikorwa byayo. Ibi bituma Apple ikomeza kwinjiza amafaranga menshi mu gihe inahindura uburyo abantu bakoresha ibikoresho byabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!