AI Pendant ni igikoresho gito cy’ikoranabuhanga gikoresha ubwenge buhangano [Artificial Intelligence], gikoze ku buryo ushobora kucyambara mu ijosi nk’umukufi cyangwa ukagifatisha ku myenda yawe cyangwa igikapu.
Gikoresha microphones kugira ngo cyumve, gifate amajwi, kinahindure ibiganiro byawe, inama urimo, cyangwa ibyo wakiganirije mo inyandiko. Gifata amajwi y’ibyo wumva n’ibyo uvuga umunsi wose. Ikoranabuhanga rya AI ritunganya ayo majwi, rikayahinduramo amakuru abikwa neza.
Urugero nyuma ushobora kukibaza uti “Ese umukoresha wanjye yavuze iki ku itariki ntarengwa y’umushinga wacu mushya?”, maze kikaguha igisubizo nyacyo gishingiye ku biganiro cyumvise.
Bitewe n’ikigo cyagikoze, gihabwa ubushobozi butandukanye bijyanye n’ububasha gishaka kugira.
Iki cya Meta, bivugwa ko kizaba cyubakiye ku ikoranabuhanga rya ‘Limitless’, ikigo cya AI Meta yaguze mu mpera za 2025.
Iki kigo cyakoze igikoresho nk’iki abantu bashobora gushyira ku myenda yabo cyangwa bakambara mu ijosi kugira ngo bafate amajwi y’ibiganiro byabo.
Icyo gihe, Meta yatangaje ko kugura iki kigo bizayifasha kwihutisha imishinga yayo yo gukora ibikoresho bya AI byambarwa.
Ku rundi ruhande, nubwo iri koranabuhanga ryoroshya akazi, rikomeje guteza impungenge ku mutekano w’amabanga y’abantu.
Kubera ko uyu ‘mukufi’ ufata amajwi y’ibiganiro igihe cyose, benshi bagira impungenge ku buryo amakuru bwite y’abantu arindwa kugira ngo adakoreshwa nabi cyangwa ngo yinjirirwe.
Amakuru ahari agaragaza ko Meta iteganya no kwagura icyiciro cyayo cy’amadarubindi ya AI, igatangiza gahunda y’ifatabuguzi yitwa ’Wearables for Work’ ku buryo abantu bazajya bishyura bagahabwa serivisi runaka zikenerwa mu kazi binyuze mu madarubindi.
Binyuze muri iyi mishinga yose, Meta yizeye kuzahura ishami ryayo rikora ibikoresho by’ikoranabuhanga rya Reality Labs, ryahombye miliyari 4$ mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!