Aya masezerano kandi ateganya ko Umurwa Mukuru wa Abu Dhabi uzaba igicumbi cy’ubushakashatsi ku ikoranabuhanga rya AI.
Binyuze muri iri shoramari, bwa mbere mu mateka ‘chips’ za Nvidia GPUs zizoherezwa muri UAE, nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihaye Microsoft uruhushya rwo kuzohereza mu mahanga.
Ishoramari rya Microsoft ni igikorwa cy’ingenzi mu kwagura imikorere yayo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Biteganyijwe ko umwaka wa 2025 uzarangira hamaze gushorwa miliyari 7,3$, harimo miliyari 1,5$ yo gushora imari mu kigo cy’ubwenge buhangano muri UAE cya G42, mu gihe andi miliyari 4,6$ azashorwa mu kubaka ububiko bw’amakuru (data centers).
Hagati ya 2026 na 2029, Microsoft iteganya gushora miliyari 7,9$, yibanda ku kwagura ikoranabuhanga rya AI no gushyiraho ibikorwaremezo bya serivisi za mudasobwa ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga [cloud infrastructure], aho miliyari 5,5$ zizakoreshwa mu bikorwa byo kubaka.
Ku rundi ruhande Microsoft ifite gahunda yo kwagura impano, aho yijeje guhugura abaturage miliyoni imwe bo muri UAE kugeza mu 2027.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!