00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Microsoft igiye gushyira hanze mudosobwa ya Surface Studio 2+ igura $4,299

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 October 2022 saa 08:45
Yasuwe :

Sosiyete ya Microsoft igiye gushyira hanze bimwe mu bikoresho byayo by’ikoranabuhanga bigezweho birimo mudasobwa yo mu biro (desktop) igezweho kandi ifite ubushobozi budasanzwe.

CNN yatangaje ko iyi mudasowa nshya ya Microsoft (Surface Studio 2+ desktop) izaba igura $4,299 (asaga miliyoni 4.3 Frw). Ni mudasobwa yihuta kuko ifite processeur ya Intel Core H-35, unité central yayo (CPU) ikaba yihuta ku kigero cyisumbuyeho 50 % ukurikije izisanzwe.

Iyi mashini ifite camera nziza iyibashisha gufata amashusho meza, amajwi meza ndetse n’ikaramu ishobora kwifashishwa ushushanya kuri mudasobwa.

Hagaragajwe ko iyi mudasobwa ifite imyanya irindwi yagenewe gucomekaho ibindi bintu nka USB. Kubera uburyo screen yayo yagutse, ishobora kwigabanyamo uduce tune ku buryo nyirayo ashobora gukora ibintu bine icyarimwe byose abireba imbere ye.

Surface Studio 2 yari isanzwe yamuritswe mu 2018. Yanenzwe cyane na benshi kubera igiciro cyayo nacyo cyafatwaga nk’igihanitse, dore ko yari $3,499.

Microsoft yatangaje ko igiciro gishya bagishyizeho bagendeye ku mbaraga byabatwaye ngo bayivugurure haba kuri processeur yayo ndetse n’ububika bwa 1 TB.

Mudasobwa nshya ya Surface Studio 2+ Microsoft igiye gushyira hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages