CNN yatangaje ko iyi mudasowa nshya ya Microsoft (Surface Studio 2+ desktop) izaba igura $4,299 (asaga miliyoni 4.3 Frw). Ni mudasobwa yihuta kuko ifite processeur ya Intel Core H-35, unité central yayo (CPU) ikaba yihuta ku kigero cyisumbuyeho 50 % ukurikije izisanzwe.
Iyi mashini ifite camera nziza iyibashisha gufata amashusho meza, amajwi meza ndetse n’ikaramu ishobora kwifashishwa ushushanya kuri mudasobwa.
Hagaragajwe ko iyi mudasobwa ifite imyanya irindwi yagenewe gucomekaho ibindi bintu nka USB. Kubera uburyo screen yayo yagutse, ishobora kwigabanyamo uduce tune ku buryo nyirayo ashobora gukora ibintu bine icyarimwe byose abireba imbere ye.
Surface Studio 2 yari isanzwe yamuritswe mu 2018. Yanenzwe cyane na benshi kubera igiciro cyayo nacyo cyafatwaga nk’igihanitse, dore ko yari $3,499.
Microsoft yatangaje ko igiciro gishya bagishyizeho bagendeye ku mbaraga byabatwaye ngo bayivugurure haba kuri processeur yayo ndetse n’ububika bwa 1 TB.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!