00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Microsoft ikomeje kunguka akayabo mu Bushinwa

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 22 June 2026 saa 07:51
Yasuwe :

Raporo zinyuranye ziherutse gusohoka muri uku kwezi, zigaragaza ko ikigo cya Microsoft cyunguka akayabo mu ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence [AI] mu Bushinwa.

Ibi byagezweho ahanini binyuze mu kugurisha uburenganzira bwo gukoresha porogaramu zigezweho za AI kuri iri soko.

Iri zamuka ridasanzwe, aho inyungu ya Microsoft Azure yikubye gatatu mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye mu 2025, ryaturutse ku kuba ibigo binini by’ikoranabuhanga mu Bushinwa byarayobotse izi serivisi.

ByteDance [ifite TikTok] ni yo mukiliya mukuru, ikaba iteganya gushora agera kuri miliyari imwe y’Amadorari ya Amerika ku mwaka muri izi serivisi za Microsoft, ifatanyije n’ibindi bigo nka Tencent na Ant Group.

Uku kwaguka gushingiye ku mahirwe yihariye Microsoft ifite.

Mu gihe ibigo nka OpenAI na Anthropic byanze kugurisha ikoranabuhanga ryabyo mu Bushinwa kubera impungenge z’umutekano n’ubujura bw’ikoranabuhanga, Microsoft yo yifashisha amasezerano igirana na OpenAI igatanga porogaramu za GPT binyuze mu ishami ryayo rya Azure Cloud mu buryo bwemewe n’amategeko.

Isoko ry’u Bushinwa ryihariye 1,5% gusa by’inyungu zose za Microsoft ku Isi. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje gukaza amategeko akumira ikoranabuhanga nk’iri kujya mu Bushinwa kuko ibifata nk’ikibazo mu by’umutekano.

Ni mu gihe ikigo cya Microsoft cyo gisa nk’aho kidateze guhagarara ahubwo gikomeje kwagura ibikorwa byacyo muri icyo gihugu.

Kugira ngo yubahirize amategeko y’imbere mu gihugu, Microsoft igurisha serivisi za Azure zihariye mu Bushinwa binyuze mu kigo cya 21Vianet.

Microsoft ikomeje kunguka akayabo mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages