Ibiganiro hagati y’izi sosiyete zombi birarimbanyije ndetse byitezwe ko umwaka wa 2023 uzarangira, Microsoft yamaze kugura Activision Blizzard mu masezerano azatwara asaga miliyari 68,7$.
BBC yanditse ko Microsoft yifuza kugura “Activision Blizzard” mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha ibikorwa byayo.
Umuyobozi Mukuru wa Microsoft, Satya Nadella, yagize ati “Turashaka gushora imari mu bikorwa nk’ibi biri ku rwego rwo hejuru muri iki kinyejana aho abantu bakina bakanarema uburyo bushya bwo gucunga umutekano w’iyi mikino.”
Sosiyete ya “Activision Blizzard” isanzwe ifite inzu zitunganya Video Games mu bice bitandukanye by’Isi aho ifite abakozi bagera 10.000.
Inafite kandi abakinnyi ba buri kwezi bahoraho bagera kuri miliyoni 400 hirya no hino ku Isi mu bihugu 190.
Mu gihe “Activision Blizzard” izaba igiye mu biganza bya Microsoft, izaba sosiyete ya kabiri iguzwe n’uru ruganda rutunganya za mudasobwa. Mu 2021 Microsoft yari yaguze sosiyete yitwa Bethesda kuri Miliyari 7,5$.
Ku Isi habarurwa sosiyete zikomeye mu gutunganya Video Games zirimo Sony yo mu Buyapani, Tencent yo mu Bushinwa, Nintendo yo mu Buyapani na Electronic Arts yo muri Amerika.
Activision Blizzard yakoze imikino yagiye ikundwa n’abatari bake ku Isi, irimo “Call of Duty”, “World Warclaft” na “Candy love Crush”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!