00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Microsoft yaciye agahigo igura ‘Activision Blizzard’ kuri miliyari 69$

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 15 October 2023 saa 09:30
Yasuwe :

Ikigo cy’Ikoranabuhanga cya Microsoft gisanganywe igice gikora ibikoresho bya Xbox byifashishwa mu mikino y’ikoranabuhanga, cyaguze Sosiyete Activision Blizzard’ yamenyekanye cyane mu gukora no gutunganya imikino ikinirwa kuri za mudasobwa [video games] kuri miliyari 69 z’amadorali ya Amerika.

Ni nyuma y’uko kuva muri 2022, iki kigo cyagiye kigaragaza ubushake mu kugura iyi sosiyete ariko hakabonekamo za birantega nyinshi.

Hari hagaragajwe impungenge ko mu gihe iki kigo cyakwegukana ‘Activision Blizzard’, imikino yose ikora yazajya iboneka gusa kuri Xbox, mu gihe hari abandi bayikeneye bakoresha Play Station, Nintendo Switch n’ubundi buryo buhari butandukanye.

Ikigo Gishinzwe Ipiganwa n’Amasoko mu Bwongereza, cyatangaje ku kuri ubu ‘Activision Blizzard’ bidasubwirwaho yeguriwe Microsoft.

Umuyobozi mukuru wa Activision Blizzard, Bobby Kotick, nyuma yo gutangaza igurishwa ry’iki kigo, mu ibaruwa yandikiye abakozi bacyo yavuze ko ku mpera z’uyu mwaka azahita yegura ku mirimo ye.

Kuri ubu Ikigo Microsoft nicyo kigiye kuyobora imikino itanduaknye ya Call of Duty, World of Warcraft na Candy Crush. Byitezweho ko izacyinjiriza amafaranga menshi cyane.

Activision Blizzard yaguzwe miliyari 69$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages