Ibi byatangajewe kuri uyu wa 4 Ukwakira 2021 n’umuyobozi ushinzwe windows muri iki kigo, Panos Panay, nyuma y’amezi arenga atatu windows 11 ishyizwe ku isoko.
Mu kiganiro na BBC uyu muyobozi yavuze ko windows 11 yashyizweho kugira ngo irusheho korohereza abayikoresha, ibe icyeye kandi imeze neza mu buryo bw’imikorere.
Iyi OS nshya ya Microsoft yazanye udushya twinshi Windows 10 itagiraga kuva k’uko igaragara muri écran kugeza ku mikorere yayo.
Panos Panay yavuze ko nubwo windows 11 ifite udushya itazagora abayikoresha kuko itazajya kure y’ibyo basanzwe bazi. Yagaragaje ko umuntu uwo ari we wese usobanukiwe iby’ikoranabuhanga rigezweho ashobora kuyishyira muri mudasobwa ayisumbuje windows 10.
Kuyisimbuza si buri wese wabikora, kuko hari ibyo mudasobwa igomba kuba yujuje kugira ngo yakire Windows 11 birimo kuba ifite ububiko (storage) bwa GB 64, RAM ya 4GB, Processor ya 1 GHz, kuba ifite uburyo bw’ubwirinzi bwa TPM (Trusted Platform Module) n’ibindi.
Udushya twa Windows 11 turimo kuba yakira application zisanzwe zikoreshwa muri telefone cyangwa za Android zikajya muri mudasobwa bidasabye gukoresha porogaramu yitwa Bluestacks nk’uko bisanzwe.
Uyikoresha abasha gukorera ibintu byinshi icyarimwe kuri mudasobwa bitabaye ngombwa ko ava kuri kimwe ngo abone kujya mu kindi, Start Menu yayo iri hagati ariko hasi kuri écran ndetse iyo uyikozeho ikuzanira application wari umaze umwanya muto ukoresheje.
Si ngombwa ko ufite windows 10 wese ayihindura agashyiramo windows 11 igihe mudasobwa ye ikiyikoresha neza, kuko windows 10 izakomeza gukoreshwa kugeza mu Ukwakira 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!