Ibi yabisabye ku wa 24 Nzeri 2026, ubwo yitabiraga inama yo ku rwego rwo hejuru y’imiyoborere ijyanye n’umuvuduko wa AI, yabereye i New York ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko nubwo u Rwanda rutari mu bihugu byubaka AI yo ku rwego ruhambaye, rubona amahirwe menshi mu gukoresha iri koranabuhanga mu guteza imbere serivisi z’ingenzi zirimo ubuzima, uburezi no kongera ubushobozi bw’abakozi.
Ati “Kimwe n’ibihugu byinshi n’amasosiyete bihagarariwe hano, u Rwanda ntirwubaka ubwoko bwa AI buri ku rwego rwo hejuru cyane. Impamvu yacu yo kuba hano ni uko tubona amahirwe yo gukoresha iyo AI mu kuziba icyuho no kongera ubushobozi mu bitaro byacu, mu mashuri yacu ndetse no mu kongera ubushobozi bw’abakozi bacu. Kandi tumaze gutangira kugerageza uko ibyo byakorwa mu bikorwa nyirizina.”
Yavuze ko ariko gukoresha AI bigomba kujyana no kwita ku mutekano wayo, ukwizerwa kwayo ndetse n’uburyo bwo kumenya uwabazwa ibibazo byavuka biyishamikiyeho.
Ati “Ni yo mpamvu ikibazo cy’imiyoborere ya AI atari igitekerezo gusa kuri twe. Mu gihe dufata icyemezo cyo kwagura ikoreshwa ry’izi porogaramu, twibaza ibibazo bitatu buri Guverinoma ikwiye kwibaza: Ese iratekanye? Ese irizewe? Kandi ni nde ugomba kubazwa igihe habaye ikibazo?”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko uburyo bwo gushyiraho imiyoborere ya AI bukomeje kuganirwaho ahanini n’ibihugu bikomeye ndetse n’ibigo biyikorera, nyamara hari ibihugu byinshi bitagira uruhare muri ibyo biganiro ariko bizagerwaho n’ingaruka z’iri koranabuhanga.
Ati “Muri iki gihe, uburyo bwo gushyiraho amategeko n’imiyoborere ya AI burimo kubakwa mu byumba bibiri bitandukanye. Mu cyumba kimwe, ibigo bikomeye bikora ubushakashatsi kuri AI birimo kwemeranya ku mahame bigenderaho.”
“Mu kindi, za Guverinoma z’ibihugu ziganira n’izindi zifata nk’ibihanganye. Hagati y’ibi byumba byombi hari ibihugu byinshi ku Isi bidakora ubu bwoko bwa AI, bitagira uruhare muri ibyo biganiro, nyamara ari byo bizagerwaho n’ingaruka z’ibyemezo bifatirwa muri ibyo byumba.”
Yagaragaje ko hakenewe uburyo bwo gufasha ibihugu bitandukanye kugira ubushobozi bwo gusuzuma no kugenzura AI, kuko hari byinshi bitarashobora kubigeraho.
Ati “Ibihugu byinshi ntibifite ubushobozi bwo kugenzura AI iri ku rwego rwo hejuru uyu munsi, kandi ntibizabubona mu myaka iri imbere. Kwinjiza abantu mu biganiro ariko batagira ubushobozi bwo kugira uruhare mu bikorwa ni ukwiyerekana gusa.”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’ibindi bihugu bya Afurika mu kubaka ubushobozi bwo gukoresha no gusuzuma AI binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubwenge buhangano.
Ati “Ni yo mpamvu dusaba ko habaho uburyo bwo guhuriza hamwe ubushobozi bwo gusuzuma AI ndetse no kohereza inzobere, kandi ni yo mpamvu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwenge Buhangano cy’u Rwanda cyiteguye kuba ihuriro ry’umugabane rizafasha kubaka ubwo bushobozi muri Afurika. Kugira ngo ubwenge buhangano bugire uruhare mu guteza imbere abantu bose, tugomba kubikora neza muri Afurika n’ahandi hose.”
Yavuze ko ikibazo gikomeye atari umuvuduko w’iterambere rya AI gusa, ahubwo ari no kureba niba inzego z’ibihugu zishobora kugendana na wo ndetse buri gihugu kigahabwa ijambo.
Ati “Bityo rero, ikibazo dufite cyo kumenya igisobanuro cyo kuyobora AI ku muvuduko w’iterambere ryayo, ari ukureba niba inzego zacu n’uburyo bwo kuyigenzura bishobora kugendana n’ikoranabuhanga ubwaryo, ndetse no kureba niba twabikora mu buryo buha buri gihugu ijambo rifatika mu biganiro.”
Ibiganiro ku miyoborere ya AI bimaze iminsi bikorwa ku rwego mpuzamahanga, mu gihe ibihugu bikomeje gushaka uburyo iri koranabuhanga ryabifasha mu iterambere ariko hanakumirwa ingaruka zishobora gukurikira ikoreshwa ryaryo.








Ibitekerezo 0