Amafaranga yinjijwe muri icyo gihe yazamutseho 16%, agera kuri miliyari 144 z’Amadolari ya Amerika, bikaba ari inyungu ikomeye Apple igize kuva mu mwaka wa 2021.
Iyi nyungu ahanini yatewe n’uko izi telefone zagurishijwe cyane mu bihugu by’u Bushinwa, u Buyapani, mu Burayi no muri Amerika. Nubwo bimeze bityo ariko ibindi bikoresho bya Apple ntibyakunzwe cyane mu mwaka ushize.
Ibikoresho birimo Apple Watch na AirPods byagurishijwe, byagabanyutseho hafi 3%, mudasobwa za Mac zigabanyukaho 7% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Umuyobozi mukuru wa Apple, Tim Cook, yavuze ko iPhone zaguzwe ku bwinshi ku buryo iyi sosiyete iri kurwana n’uko yakomeza guhaza isoko ifite ubu.






Ibitekerezo 0