Mu 2023 ni bwo Irembo yatangije ubukangurambaga bwa ‘Byikorere’ bugamije gufasha abaturage kumenya kwisabira serivisi z’ibanze batagombye gushaka ababibafashamo ngo batakaze umwanya n’amafaranga.

Mu mwaka ushize iyi gahunda itangijwe, imaze kugera mu turere 24 tw’igihugu no mu mirenge 123, igera ku baturage basaga miliyoni imwe babigisha uburyo bashobora kubona serivisi za Leta bakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ibi ni byo byatumye abaturage 4.827.605 babasha kwisabira serivisi nta wundi ubibafashijemo.

Byikorere iri mu murongo wa gahunda ya Irembo yo korohereza abaturage cyane cyane abo mu bice by’icyaro kugira ubumenyi bwo kwisabira serivisi za Leta, hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ibafasha kandi kurusahaho kumva ko ikoranabuhanga ari iryo kubyazwa umusaruro mu buryo bufatika, kandi bakumva ko bashobora kwiyakira serivisi basaba Leta, batarinze gusiragira mu biro no gutakaza amafaranga menshi.

Kugeza ubu, ku rubuga rwa IremboGov haboneka serivisi za Leta 230 ziboneka igihe icyo ari cyo cyose.

Hifashishijwe uburyo bwa *909#, abaturage bashobora kubona serivisi esheshatu, ziboneka badasabwe ibindi byangombwa.

Kugeza ubu Irembo ifite aba ajenti barenga ibihumbi bitanu hirya no hino mu gihugu, bafasha buri wese ubikeneye bakamusabira serivisi yifuza, kandi akayibonera igihe.

Gahunda yo guhugura abaturage irakomeje

Mu murongo wo kwagura Byikorere, Irembo ifite gahunda yo gukomeza ubu bukangurambaga mu turere dutandukanye turimo utwa Nyaruguru, Huye, Gisagara, Rusizi na Nyamasheke hagati ya Ugushyingo na Ukuboza 2024.

Mu Karere ka Nyaruguru ubu bukangurambaga buzakorwa hagati ya tariki 05 na 07 Ugushingo, Huye bukorwe hagati ya 12 na 14 Ugushyingo, naho Gisagara bube hagati ya tariki 19 na 20 Ugushyingo 2024.

I Rusizi buzahagera hagati ya tariki 26 na 28 Ugushyingo mu gihe i Nyamasheke ubu bukangurambaga buzahakorerwa hagati ya tariki 10 na 12 Ukuboza 2024.

Ubu bukangurambaga bwitezweho gufasha mu kongera ubumenyi, ku buryo abaturage bazarushaho kwifashisha ikoranabuhanga mu gusaba serivisi za Leta.

Irembo ni ikigo cy’ikoranabuhanga cyashinzwe i Kigali mu 2014. Muri Nyakanga 2015, nibwo yamuritse serivisi yayo ya mbere ku bufatanye na Leta y’u Rwanda.

Ubu Irembo ifite gahunda yo kwagura serivisi itanga kugira ngo ikigo icyo ari cyo cyose, yaba icya Leta cyangwa icyikorera, kibashe kwimakaza ikoranabuhanga no guha abakiliya bacyo serivisi zinoze.

Abaturage basangwa aho batuye kugira ngo basobanurirwe imikorere ya Irembo
Abaturage basangwa aho batuye kugira ngo basobanurirwe imikorere ya Irembo
Ubukangurambaga bwa ‘Byikorere’ bugiye gukomeza gukorerwa henshi mu gihugu
Ubukangurambaga bwa ‘Byikorere’ bugiye gukomeza gukorerwa henshi mu gihugu
Abakuze na bo bagaragaza ubushake bwo kugendana n'ibigezweho mu ikoranabuhanga
Abakuze na bo bagaragaza ubushake bwo kugendana n'ibigezweho mu ikoranabuhanga
Bamwe mu batangiye kwiyakira serivisi bagenda batanga ubuhamya
Bamwe mu batangiye kwiyakira serivisi bagenda batanga ubuhamya
Mu mwaka umwe ushize abaturage basaga miliyoni imwe bigishijwe uburyo bashobora kubona serivisi za Leta bakoresheje ikoranabuhanga
Mu mwaka umwe ushize abaturage basaga miliyoni imwe bigishijwe uburyo bashobora kubona serivisi za Leta bakoresheje ikoranabuhanga
Abakozi ba Irembo bagenda bagera hirya no hino mu gihugu basobaruka imikorere y'iki kigo banakangurira abaturage 'kubyikorera'
Abakozi ba Irembo bagenda bagera hirya no hino mu gihugu basobaruka imikorere y'iki kigo banakangurira abaturage 'kubyikorera'
Mu mwaka ushize iyi gahunda itangijwe, imaze kugera mu turere 24 tw’igihugu no mu mirenge 123
Mu mwaka ushize iyi gahunda itangijwe, imaze kugera mu turere 24 tw’igihugu no mu mirenge 123
Hifashishijwe uburyo bwa *909#, abaturage bashobora kubona serivisi esheshatu
Hifashishijwe uburyo bwa *909#, abaturage bashobora kubona serivisi esheshatu
Byikorere iri mu murongo wa gahunda ya Irembo yo korohereza abaturage cyane cyane abo mu bice by’icyaro
Byikorere iri mu murongo wa gahunda ya Irembo yo korohereza abaturage cyane cyane abo mu bice by’icyaro
Kuva gahunda ya ‘Byikorere’ yatangira, abaturage 4.827.605 bamaze gusaba serivisi za Leta banyuze kuri IremboGov babyikoreye
Kuva gahunda ya ‘Byikorere’ yatangira, abaturage 4.827.605 bamaze gusaba serivisi za Leta banyuze kuri IremboGov babyikoreye
Uburyo bwa *909# mu gusaba serivisi na bwo buritabirwa
Uburyo bwa *909# mu gusaba serivisi na bwo buritabirwa