Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga buri kubera muri ako karere bwatangiye ku wa 21 Gicurasi 2025 mu mirenge ya Musanze, Gataraga, Remera na Shingiro, busorezwa mu murenge wa Nyange n’uwa Rwaza.
Muri ubu bukangurambaga abaturage beretswe uburyo bajya bisabira zimwe muri serivisi n’ibyangombwa byasabwaga mu nzego z’ibanze bifashishije telefoni zabo cyangwa mudasobwa banyuze ku rubuga rwa IremboGov hari kandi na Irembo App ku bafite telefone zigezweho ibafasha mu buryo bworoshye.
Umwe mu bitabiriye ubu bukangurambaga mu Murenge wa Remera, Uwimana Epaphrodite yavuze ko we yari asanzwe ayikoresha, aho kuva yamenya ‘Byikorere’ byamuvunnye amaguru, ahamya ko atakirirwa afata ingendo ajya gushaka serivisi za Irembo kuko azifite iwe.
Ati “Ubu sinzogera gusiragira njya gushaka serivisi za Irembo ahandi, kuko ubu nsigaye nishyura mituweli nibereye iwanjye, hano ni mu misozi itugora mu rugendo, ubu amafaranga nakoreshaga ntega cyangwa nishyura mu ngendo zitandukanye ubu twarayacunguye binyuze muri Byikorere.”
Uwimaniduhaye Alphonsine we yagize ati “Twavaga mu rugo tugiye ku Irembo wahagera ugasanga abantu benshi bahatonze umurongo bigatuma tuhatakariza umwanya munini utari ngombwa, iyi gahunda yaje tuyikeneye rwose kuko ni iterambere rirambye no kugendana n’umuvuduko w’ikoranabuhanga ubu turasobanutse.”
Carine Bagabo wari uhagarariye Irembo muri ubwo bukangurambaga yagaragaje ko Byikorere yagabanyirije umuturage umwanya n’ingendo yakoraga ajya gushaka serivisi ndetse n’amafaranga yatakazaga.
Avuga ko Ikoranabuhanga riri gufasha mu gutanga serivisi mu buryo bworoshye, bwihuse kandi buhendutse.
Ati “Ubu ntibikiri ngombwa ko umuturage arembera mu rugo cyangwa ngo amafaranga y’ubwisungane ajye kuyaha umuyobozi ngo amwishyurira kandi afite telefoni, yaba ntoya cyangwa nini. Icyo tubasaba ni ukwigirira icyizere bakagerageza gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo biborohereze mu buzima bwa buri munsi.”
Yavuze ko uyu munsi kuva gahunda ya Byikorere yatangira, servisi zimaze gusabwa n’abaturage babyikoreye zimaze kugera kuri 39% kandi ubona abaturage babyishimira cyane.
Ubukangurambaga bwa ‘Byikorere’ bukozwe i Musanze ku nshuro ya kabiri, bugamije gufasha abaturage kumenya kwisabira serivisi z’ibanze batagombye gutakaza umwanya wabo n’amafaranga.
Kuri ubu ku rubuga IremboGov habarizwa serivisi zirenga 240. Zimwe mu zo abaturage basaba cyane binyuze muri Byikorere ni nko kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle), gusaba icyemezo cy’amavuko, icyemezo cy’uko washyingiwe, ndetse n’icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko.
Izindi serivisi zikenerwa cyane zirimo kwishyura konterevasiyo , gusuzumisha ibinyabiziga, kwiyandikisha kugira ngo ubone uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, ndetse no gusaba pasiporo.
Izi serivisi zose, hamwe n’izindi zirenga 240, ziboneka ku rubuga rwa www.irembo.gov.rw cyangwa kuri telefoni ukanze *909# ugakurikiza amabwiriza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!