Musk yatanze ikirego muri Gashyantare mu 2024 mu Rukiko rw’i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arega OpenAI, avuga ko abashinze iki kigo yafashije gutangiza bibye umutungo wacyo, nyuma yo kugitangamo inkunga ya miliyoni 38$.
Yashakaga ko urukiko rubategeka gusubiza asaga miliyari 130$ mu ishami ry’ikigo cya OpenAI ridaharanira inyungu.
Elon Musk yatsinzwe uru rubanza. Nyuma y’iminota 90 inteko y’abacamanza yiga kuri iki kibazo, yatesheje agaciro ikirego cye.
Urubanza rwavuze ko Elon Musk yatinze cyane gutanga ikirego cye, bikaba bisobanuye ko igihe ntarengwa cyo kuregera urukiko giteganywa n’amategeko cyari cyararangiye.
Nyuma y’icyemezo cy’urukiko, mu magambo agaragaramo uburakari bwinshi, Elon Musk yanditse kuri X, avuga ko umucamanza yahaye abantu uburenganzira bwo gusahura imiryango y’abagiraneza idaharanira inyungu, igihe cyose babasha kubigira ibanga mu gihe runaka.
Ashingiye kuri ibyo, umunyamategeko we, Marc Toberoff, yatangaje ko bafite gahunda yo kujuririra iki cyemezo.
Toberoff yise uru rubanza ikinamico n’akarengane, atangaza ko bazageza ubujurire bwabo mu rukiko.
Bizera ko OpenAI idakwiye kurekwa gutyo gusa nyuma yo guhindura imikorere yayo, ikava ku kigo gidaharanira inyungu ikajya mu guharanira kunguka kandi yarakiriye inkunga z’abagiraneza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!