00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musk yatangije ikoranabuhanga rya ‘Grok’ rikora nka ‘ChatGPT’

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 7 November 2023 saa 11:28
Yasuwe :

Umuherwe akaba na nyir’urubuga rwa X, Elon Musk, yatangaje ko yatangije ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ryiswe Grok rizajya rifasha abakoresha uru rubuga yaguze milliyari zirenga 44$ kubona amakuru yose arwerekeyeho mu gihe gito.

Musk yavuze ko mu gihe cy’umwaka Grok yatojwe byinshi birimo gutanga amakuru yose yashyizwe kuri X, aho uyashaka ayabona yose kandi mu gihe gito.

Yavuze ko Grok yubatswe n’Ikigo cy’ubwenge buhangano aherutse gushinga cya xAI, yerekana ko igitekerezo cyaturutse ku nkuru ya The Hitchhiker’s Guide to the Galaxy.

Ni inkuru y’uruhererekane ishingiye ku bitarabayeho yanditswe n’umunyarwenya w’Umwongereza wandikaga inkuru zishingiye kuri siyansi witwa Douglas Adams, aho yagarukaga ku mugabo yise Arthur wagiye mu isanzure ahawe ‘lift’.

Musk yanditse kuri X ati “Grok ikunda gukoresha amagambo asobanuye ibihabanye n’ibyo ushaka kuvuga hagamijwe gusetsa. Sinzi umuntu wayitoje ibi bintu kugeza kuri uru rwego. Itanga ibisubizo mu buryo busetsa ndetse niba udakunda urwenya ntuzayikoreshe.”

Uyu muherwe yatangaje ko Grok iri mu cyiciro cya mbere cy’igerageza ariko mu minsi ya vuba izaba iboneka ku bakoresha X bose cyane cyane abayifasheho ifatabuguzi rya mbere nk’abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishyura amadolari 16 ku kwezi.

Biteganyijwe ko Grok izahangana n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano bumaze iminsi bushingwa nka Bard ya Google ariko by’umwihariko ikazahangana na ChatGPT y’ikigo OpenAI cyane ko Musk ari umwe mu bagishinze, ariko akava ku buyobozi bukuru bwacyo bijyanye no kutumvikana ku cyerekezo cyacyo.

Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa xAI rivuga ko uburyo bwakoreshejwe mu gutoza Grok buzwi nka Grok-1 bufite ubushobozi burenze ubwakoreshejwe hatozwa ChatGPT bwa GPT-3.5.

Inshuro nyinshi Musk yakunze kugaragaza impungenge ku muvuduko iterambere rya AI ririho avuga ko bishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku batuye isi.

Kuri iyi nshuro mu itangazo xAI yashyize hanze yavuze ko Grok ije ari igisubizo ndetse ko yubatswe mu buryo bwiza buzatuma abaturage bayikoresha mu iterambere ryabo aho kubangiza.

Musk yatangaje ko arangamiye gutanga uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ku bakoresha X ndetse agaragaza ko nta bushake na buke afite bwo gusiba ubutumwa abantu bashyizeho cyangwa ngo agire abo afungira konti bijyanye n’uko ibyo bashyiraho bitavugwaho rumwe.

Ibi byashimangiwe kandi n’igarurwa rya konti y’Umwongereza witwa Tommy Robinson wagaruwe kuri X nyuma y’imyaka itanu konti ye ihagaritswe izizwa gushyiraho ubutumwa buhembera urwango ku bo mu Idini ya Islam.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages