Leta yamushinjaga ko yatinzeho iminsi 11 mbere yo gutangaza ko yaguze imigabane ingana na 5% muri Twitter.
Kubera kubigira ibanga, byatumye abasha kugura indi migabane ifite agaciro k’arenga miliyoni 500$ ku giciro cyo hasi cyane mbere y’uko atangaza ko yari amaze kwegukana imigabane ingana na 9,2% muri Twitter.
Leta yavuze ko uku gutinda kwatumye yizigamira miliyoni 150$ mu buryo buhombya abandi bashoramari.
Kugira ngo iki kibazo gikemuke, ikigega gicungwa mu izina rya Musk kizishyura amande angana na miliyoni 1,5$.
Gusa ariko, imwe mu ngingo z’aya masezerano, ivuga ko adasabwa kwemera ko yarenze ku mategeko, kandi ko azemererwa kugumana za miliyoni 150$ bivugwa ko yizigamiye.
Uku kumvikana kugomba kubanza kwemezwa n’umucamanza , kuzashyira iherezo ku rubanza rumaze imyaka isaga irindwi hagati ya Musk n’ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kugenzura isoko ry’imari n’imigabane, kuko rwatangiye muri Nzeri 2018.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!