Iyi porogaramu iboneka ku buntu ku bantu basanzwe bishyura ifatabuguzi rya Netflix. Ntigira ibikorwa byo kwamamaza cyangwa uburyo bwo kugurira ibintu imbere muri porogaramu [in app purchases].

Iyi porogaramu ifite imikino igaragaramo amashusho y’abantu cyangwa inyamaswa bizwi cyane mu biganiro by'abana nka Peppa Pig na Sesame Street.

Kugeza ubu, iyi porogaramu iboneka ku bikoresho bya Apple ndetse na Android muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza, Australia, Philippines, na New Zealand.

Biteganyijwe ko izashyirwa hanze ku rwego rw'Isi tariki ya 28 Mata.

Inyungu imwe ikomeye ni uko imikino yose ishobora gukinwa neza udakeneye kuba uri kuri internet.

Iyi porogaramu ni igice kimwe mu ngamba zo guhindura no kuvugurura ishami ry’imikino muri iyi sosiyete itanga serivisi zo kureba filime n'ibiganiro kuri interineti.

Netflix yatangije ishami ryayo ry'imikino bwa mbere mu 2021, ifite imigambi ikomeye nubwo ibikorwa byaryo byagiye bigenda biguru ntege.

Iyi sosiyete yafunze nyinshi muri studio zayo zikora imikino nyuma y'uko imikino ya mbere yasohoye itabashije gukurura abantu benshi.

Nubwo hafunzwe izo studio, Netflix iracyashakisha umuvuno mushya mu ruganda rw’imikino, nk'iyi porogaramu yagenewe abana, imikino ihuza abantu benshi ikinirwa kuri televiziyo, na gahunda z’ibihe biri imbere zo gushyiraho imikino ikinwa hifashishijwe internet [cloud gaming].

Netflix yasohoye porogaramu y’imikino yagenewe abana
Netflix yasohoye porogaramu y’imikino yagenewe abana