Ku rundi ruhande, abantu baba basa n’ababuze amahitamo bitewe n’ubwoko bwinshi bwa AI buhari nka ChatGPT, Gemini, Claude, Copilot n’izindi kandi zose zifite ubushobozi butandukanye.
Icyakora izimaze iminsi zihanzwe amaso cyane ni ChatGPT ya OpenAI na Claude ya Anthropic.
Izi AI abantu bakunze kuzigiraho impaka bavuga ko imwe ari nziza kurusha indi ndetse n’abantu bava kuri imwe bajya ku yindi cyangwa bakazikoresha zombi.
Ariko urujijo ruracyari rwose ku ikora neza kurenza indi. Reka turebere hamwe ubundi ikoraneza ni iyihe bitewe n’iki.
Gukora neza kwa AI ubirebera ku bintu bitanu by’ingenzi. Umubare w’amagambo ishobora kwakira icya rimwe kandi yose ikabasha kuyafata no kuyasesengura (Context Window limits), uburyo ikemuramo ibibazo by’ikoranabuhanga nka coding n’uburyo ikemura ibibazo bisa n’ibicanganye cyangwa bigoye.
Ikindi ureba ni urugero itangaho amakuru y’impamo, niba itabeshya cyangwa ngo ihimbe ibintu n’igihe biyifata mu gusubiza.
Mu bijyanye n’umubare w’amagambo ishobora kwakira kandi yose ikabasha kuyafata no kuyasesengura, Claude ishobora kwakira amagambo ibihumbi 200 icya rimwe mu gihe ChatGPT yakira amagambo ibihumbi 128 gusa.
Mu bijyanye n’ubufasha mu ikoranabuhanga, Claude byagaragagaye ko ari yo ishobora gutanga ibisubizo byizewe byakemura ibibazo byari byagaragaye muri coding nk’uko byagaragajwe n’ikizamini cya HumanEval kireba ubushobozi bwa AI mu gukemura ibibazo by’ikoranabuhanga.
Mu gukemura ibibazo bicanganye cyangwa bigoye, Claude ni yo yagaragaje ubushobozi bwo gukemura ibyo bibazo uko byaba bikomeye kose, ibituma iba nziza mu gukoreshwa mu bushakashatsi.
Ku bijyanye no kwihimbira ibintu no kubeshya (Hallucination rates), byagaragaye ko ChatGPT ari yo ikunze kugira ibyo bibazo ugereranyije na Claude.
Ni mu gihe ChatGPT ari yo isubiza vuba ugereranyije na Claude.
N’ubwo ariko muri ibi bice Claude ari yo isa n’iyaba nziza, abahanga bagaragaza ko biterwa n’icyo ukora cyangwa uri gukoresha izi AI.
Ni kuvuga ngo uri umuntu ukora ibintu bijyanye n’ubugeni, amafoto, kwamamaza no gushaka abakiriya (marketing), ibintu bigusaba ibiganiro nko kwandika Email, kuganira n’abantu, kubara inkuru, n’ibindi nk’ibyo ChatGPT yaba ari amahitamo meza kuko ari ibintu ikora neza.
Mu gihe umuntu ukeneye gukora ubushakashatsi bwimbitse, ibintu bikeneye amakuru atarimo ikosa na rimwe nk’ubusesenguzi mu bijyanye n’amategeko, gusesengura inyigo runaka, amahitamo meza yaba Claude AI.
Mu gihe ukeneye gukora infographics n’ibindi bijyanye n’amafoto, Claude AI ikora neza nubwo itinda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!