Ni amasezerano yo kugura serivisi zirimo iz’ububiko bw’ikoranabuhanga n’izindi za mudasobwa zifite agaciro ka miliyari 38$ mu gihe cy’imyaka irindwi iri imbere.
OpenAI yatangaje ko izahita itangira gukoresha serivisi za AWS (Amazon Web Services) mu bikorwa byayo byose mbere y’uko umwaka wa 2026 urangira, kandi ko izanakoresha izindi serivisi zitandukanye mu bikorwa byayo mu mwaka wa 2027 na nyuma yaho.
Aya masezerano aje nyuma y’iminsi mike, OpenAI ihinduye uburyo bw’imikorere yayo, aho yanakomorewe kugura serivisi za mudasobwa ku bindi bigo bidasabye kubanza kubona uburenganzira bwa Microsoft.
Amasezerano ya OpenAI na Amazon ni igice cy’umushinga mugari wo kugira ubushobozi budasanzwe bwa mudasobwa butuma porogaramu zayo zikora neza, aho iteganya gushora byibuze miliyari 1.000$ mu myaka 10 iri imbere.
OpenAI inafite gahunda zo kubaka ububiko bw’amakuru ifatanyije n’izindi sosiyete nka Oracle, SoftBank, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, n’izindi.
Iyi sosiyete imaze no kugirana amasezerano n’ibigo bikora ‘chips’ za mudasobwa nka Nvidia, AMD, na Broadcom.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!