Iki kigo cyashinzwe mu 2019 gikorera i Los Altos muri leta ya California, cyari giherutse gukusanya inkunga ingana na miliyoni 30$ mu bashoramari.
Glass Imaging yashinzwe na Ziv Attar na Tom Bishop, abahanga mu bijyanye n’ubugeni bahoze bakorera uruganda rwa Apple, bigeze kuyobora itsinda ryakoze uburyo bwo gufotora bwibanda ku isura cyangwa ikintu cyegereye telefone [Portrait Mode] bwa Apple.
Ubumenyi bafite nibwo shingiro ry’imirimo yabo muri Glass Imaging, aho bakoresha ubwenge buhangano, AI, kugira ngo barenge zimwe mu nzitizi zirimo n’ingano ya camera za telefone.
Aho gukoresha ubwenge buhangano mu gutunganya ifoto yamaze gufatwa, Glass Imaging ikoresha uburyo bwa mudasobwa bukora nk’ubwonko bwa muntu [neural networks] kugira ngo yige imikorere y’amoko atandukanye ya za camera kuri telefone zinyuranye, kugira ngo ifate amafoto meza cyane, kuva ifoto itangiye gufatwa.
Hakomeje kuvugwa ko iki kigo cyakoze ChatGPT kiri gukora bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga byacyo bwite, nka telefone zigendanwa, ecouteur, n’ibindi binyuranye byifashisha ikoranabuhanga rya AI bizafasha abantu umunsi ku wundi mu mirimo itandukanye.
Mu 2025, Umuyobozi Mukuru wa OpenAI, Sam Altman ndetse n’ukora imiterere y’ibikoresho bya Apple, Jony Ive, batangaje ko bari bamaze igihe bakorana ku mushinga w’ikigo gikora ibikoresho binyuranye, ubwo OpenAI yaguraga ikigo cya Ive kuri miliyari 6,5$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!