00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OpenAI yahagaritse Sora, isesa amasezerano na Disney

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 25 March 2026 saa 02:48
Yasuwe :

Sosiyete ya OpenAI yatangaje ko igiye gufunga porogaramu yayo ikora amashusho yitwa Sora, inasesa amasezerano y’ubufatanye yari ifitanye na Disney.

Sora yatangijwe mu Ukuboza mu 2024 yakirwa neza, gusa igenda isigara inyuma ugereranyije n’izindi porogaramu zikora amashusho nka Veo ya Google na Luma Ray.

Mu rwego rwo kongerera imbaraga iyi porogaramu, OpenAI yasinyanye amasezerano na Disney afite agaciro ka miliyari 1$ mu Ukuboza 2025.

Aya masezerano yagombaga kumara imyaka itatu, yemereraga abakoresha iyi porogaramu gukora amashusho bakoresheje abakinnyi n’amashusho y’ibyamamare bya Disney.

Muri Gashyantare 2026, Umuyobozi Mukuru wa Disney, Bob Iger, yumvikanye ashima ubu bufatanye.

Ubu OpenAI irimo gukoresha amafaranga menshi cyane ku kigero cya miliyari 1$ buri kwezi, bikaba byabaye intandaro y’icyemezo cyo kuva burundu mu bucuruzi bwo gukora amashusho.

Umuvugizi wa Disney yemeje ko aya masezerano yarangiye, avuga ko bubashye amahitamo ya OpenAI yo kwerekeza amaboko ahandi.

OpenAI yavuze ko mu munsi iri imbere izatangaza uburyo abantu bashobora kubona amashusho yabo bakoze mbere.

OpenAI yahagaritse Sora, isesa amasezerano na Disney

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages