Daybreak ikoresha porogaramu yitwa Codex Security, yashyizwe hanze muri Werurwe 2026 kugira ngo yubake uburyo bw’ubwirinzi muri sisitemu z’ibigo.
Daybreak ibanza gusuzuma ibimenyetso ndango bya mudasobwa [computer code] bigize porogaramu z’ikigo runaka, mu buryo butomoye.
Hashingiwe kuri iryo sesengura, iri koranabuhanga rigaragaza neza uburyo umuntu ufite imigambi mibisha ashobora gukoresha yinjira cyangwa yivanga mu mikorere y’uburyo bw’ikoranabuhanga bw’ikigo runaka.
Nyuma y’ibyo, iri koranabuhanga rigerageza izo nzira zishobora kwinjirirwamo kugira ngo ryemeze neza niba ari ibyuho by’umutekano byakoreshwa koko mu kugaba ibitero.
Ahagaragaye ibyuho bishobora kwinjirirwamo, Daybreak ishyiraho uburyo bwo kuhagenzura bwikoresha [automated detection].
Ubu buryo butanga amakuru igihe cyose hagize ugerageza kwinjirira muri ibyo byuho, bigaha ikipe ishinzwe umutekano w’ikigo ubushobozi bwo guhita ishyiraho uburyo bwo kubiziba ko kanya.
Iri koranabuhanga rishyizwe hanze nyuma y’igihe gito Ikigo cya Anthropic na cyo gitangaje ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano riteye imbere ryo gukoreshwa mu bikorwa byo kurinda no gucunga umutekano wo kuri internet [defensive cybersecurity] rya Claude Mythos.
Iri koranabuhanga ryamuritswe ku wa 7 Mata, rihita rica igikuba nyuma yo kuvumbura uburyo bwinshi cyane imbonezamikorere z’ibikoresho by’ikoranabuhanga [operating system] na porogaramu zifashishwa mu gusura imbuga za internet [web browser] bishobora kwibasirwa n’ibitero by’ikoranabuhanga.
Ku itariki ya 20 Mata hashyizwe hanze raporo ivuga kuri Claude Mythos, aho abahanga bagaragaje impungenge ko ubushobozi buhambaye bw’iri koranabuhanga bushobora gukoreshwa nabi n’abagizi ba nabi mu kugaba ibitero by’ikoranabuhanga.
Ni yo mpamvu Anthropic yashyize hanze iri koranabuhanga binyuze mu mushinga wiswe Project Glasswing, kugira ngo ibigo byizewe bikomeye n’inzego zita ku mutekano w’ikoranabuhanga bibe ari byo birihabwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!