00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AI yakoze ikibazo cy’Imibare cyari cyarananiranye ku Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 September 2026 saa 03:37
Yasuwe :

OpenAI yatangaje ko yavumbuye igisubizo cy’ikibazo cyo mu mibare cyari kimaze imyaka myinshi kigaraguza agati abahanga muri iri somo ritisukirwa na benshi, kibikora mu masaha make cyane.

Iki kigo cy’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano cyabigezeho cyifashishije ikoranabuhanga ryacyo rya AI ndetse n’izindi porogaramu nyinshi z’iri koranabuhanga riri gutera imbere ku muvuduko wo hejuru.

Ku wa 9 Nzeri 2026, OpenAI yavuze ko byayisabye gushyiraho itsinda rya porogaramu za AI zigera kuri 10.000 zakoze imirimo imwe n’imwe umuntu atabigizemo uruhare, bituma iki gisubizo kivumburwa mu masaha 88 gusa.

Iki kibazo ni kimwe mu bigize Navier–Stokes Equations, zirebana n’uko amazi n’imyuka bitembera. Mu myaka 90, ibice by’ingenzi byacyo byari bitarabonerwa ibisubizo.

OpenAI yavuze ko iki gisubizo ari intambwe ikomeye n’ikimenyetso cy’uko AI iri gutera imbere mu buryo abantu batabasha kwiyumvisha.

Icyakora icyo gisubizo ntikiragenzurwa n’abandi bahanga mu mibare cyangwa ngo cyemerwe na The Clay Mathematics Institute, umuryango w’abahanga muri iri somo ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, utegura igihembo bizwi nka Millennium Prize, bizirikana ubuhanga bw’ababashije kubona ibisubizo by’ibibazo byigize akari aha kajya he mu mibare.

OpenAI yavuze ko mu mpera za Kanama yatangiye kubaka porogaramu nshya, yahise igaragaza ubushobozi bukomeye mu mibare.

Nubwo byasaga n’aho izo porogaramu za AI zageze ku gisubizo mu gihe gito, OpenAI yavuze ko zahanahanye ubutumwa bugera kuri miliyoni eshatu, zikoresha n’ubundi bungana na miliyari 130 buvuye hanze yazo.

Imbaraga nk’izo zari kuba zatwaye hafi miliyoni 10 z’amadolari, hashingiwe ku biciro OpenAI ubwayo ishyiraho ku bisubizo bitangwa na porogaramu zayo za AI zifite ubushobozi buhanitse kurusha izindi.

Mu itangazo yashyize hanze, OpenAI yagize iti “Intego yacu mu gushyira ahagaragara iki gisubizo ni ukugaragaza intambwe ikomeye porogaramu zacu za AI zimaze gutera. Ntabwo tugamije gusaba guhabwa Igihembo cya Millennium kubera iki gisubizo.”

OpenAI yakemuye ikibazo cyari kimaze imyaka hafi 100 kigaraguza agati abanyamibare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages