00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OpenAI yasinye amasezerano yatumye igira agaciro ka miliyari 500$

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 30 October 2025 saa 09:07
Yasuwe :

Microsoft na OpenAI byashyize umukono ku masezerano akomeye azahindura imiterere n’imikorere ya OpenAI, igahinduka ikigo gifite inshingano gihabwa n’amategeko yo guharanira inyungu rusange, bituma igira agaciro ka miliyari 500$.

Ibyo bizajyana no guharanira inyungu y’abashoramari bacyo [Public Benefit Corporation- PBC].

Aya masezerano azaha OpenAI ubwisanzure mu mikorere yayo, akureho imbogamizi zari zihari kuva mu 2019.

Microsoft izagira 27% by’imigabane muri OpenAI Group PBC, ifite agaciro ka miliyari 135$.

Aya masezerani kandi agiye gukuraho ikibazo gikomeye cyari kimaze igihe hagati y’izi sosiyete zombi, aho OpenAI yagorwaga no kubona inkunga cyangwa kugirana amasezerano n’ibindi bigo mu rwego rwo kurushaho kunoza akazi kayo.

Impamvu ni uko Microsoft yagenzuraga byinshi mu bikorwa byayo binyuze mu masezerano yari asanzwe.

Kuri ubu OpenAI igiye kuzajya ikorera mu bwisanzure, no mu buryo ibona bwazanira inyungu nyinshi abashoramari bayo nta zindi mbogamizi.

Mu masezerano mashya, OpenAI izagura serivisi y’ububiko bw’amakuru [Cloud Computing] ya Azure yari isanzwe ari iya Microsoft kuri miliyari 250$. Ibi bivuze ko izajya iyigenzura n’uko ikoreshwa.

Aya masezerano azahuza izi sosiyete byibura kugeza muri 2032.

OpenAI yasinye amasezerano yatumye igira agaciro ka miliyari 500$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages