Ibyo bizajyana no guharanira inyungu y’abashoramari bacyo [Public Benefit Corporation- PBC].
Aya masezerano azaha OpenAI ubwisanzure mu mikorere yayo, akureho imbogamizi zari zihari kuva mu 2019.
Microsoft izagira 27% by’imigabane muri OpenAI Group PBC, ifite agaciro ka miliyari 135$.
Aya masezerani kandi agiye gukuraho ikibazo gikomeye cyari kimaze igihe hagati y’izi sosiyete zombi, aho OpenAI yagorwaga no kubona inkunga cyangwa kugirana amasezerano n’ibindi bigo mu rwego rwo kurushaho kunoza akazi kayo.
Impamvu ni uko Microsoft yagenzuraga byinshi mu bikorwa byayo binyuze mu masezerano yari asanzwe.
Kuri ubu OpenAI igiye kuzajya ikorera mu bwisanzure, no mu buryo ibona bwazanira inyungu nyinshi abashoramari bayo nta zindi mbogamizi.
Mu masezerano mashya, OpenAI izagura serivisi y’ububiko bw’amakuru [Cloud Computing] ya Azure yari isanzwe ari iya Microsoft kuri miliyari 250$. Ibi bivuze ko izajya iyigenzura n’uko ikoreshwa.
Aya masezerano azahuza izi sosiyete byibura kugeza muri 2032.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!