Iki kigo kirashaka ko abantu basangiza ChatGPT Health inyandiko z’ubuvuzi hamwe n’amakuru abarizwa mu mbuga zisanzwe zibarizwaho amakuru ajyanye n’ibipimp by’imirere n’imyitozo nka MyFitnessPal, kugira ngo bibashe gusesengurwa no gutanga inama zirebana n’umuntu ku giti cye.
OpenAI yatangaje ko ibiganiro bizajya biba muri ChatGPT Health bizajya bibikwa mu buryo butandukanye n’ibindi biganiro, kandi ntibizakoreshwe mu gutoza ibikoresho bya AI.
Yanongeyeho ko atari igikoresho kigenewe gusuzuma cyangwa kuvura indwara.
Andrew Crawford wo mu Muryango Udaharanira inyungu muri Amerika, Center for Democracy and Technology, yavuze ko ari ingenzi ko habaho ingamba zikomeye zo kurinda amakuru ajyanye n’ubuzima bw’abayikoresha.
Yakomeje ati “Ibikoresho bishya bya AI mu buvuzi bitanga icyizere cyo gufasha abarwayi kumenya byinshi no kugira ibisubizo byiza ku buzima, ariko amakuru y’ubuzima bwite ni amwe mu makuru akomeye umuntu ashobora gusangiza abandi, kandi agomba kurindwa.”
Yavuze ko ibigo bikora AI biri kongera imbaraga mu gushaka uko byarushaho guha serivisi zidasanzwe buri mukoresha kugira ngo byiyongerere agaciro.
Yakomeje ati “By’umwihariko igihe OpenAI iri kugerageza no kwinjira mu bucuruzi bwo kwamamaza, ni ingenzi ko habaho itandukaniro ridatezuka hagati y’aya makuru y’ubuzima n’ibindi biganiro ChatGPT ibika nk’inyandiko z’urwibutso.”
Nk’uko OpenAI ibivuga, abantu barenga miliyoni 230 buri cyumweru babaza ibibazo bijyanye n’ubuzima n’imibereho myiza.
Mu nyandiko yashyize ku rubuga rwayo, OpenAI yavuze ko ChatGPT Health yongerewe ubwirinzi mu rwego rwo kurinda amakuru bwite.
Abakoresha bashobora gusangiza amakuru yo muri porogaramu nka Apple Health, Peloton na MyFitnessPal, ndetse bakanatanga inyandiko z’ubuvuzi, kugira ngo haboneke ibisubizo bihuye n’ibibazo byabo by’ubuzima.
OpenAI yavuze ko iri koranabuhanga ry’ubuzima ryagenewe “kongera ubushobozi bw’ubuvuzi.






Ibitekerezo 0