00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasabye Afurika kwihuta ikagendana n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buremano

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 26 April 2023 saa 05:36
Yasuwe :

Perezida Kagame yasabye Afurika kwihuta ikagendana n’umuvuduko w’ikoranabuhanga ry’ubwenge buremano (Artificial Intelligence, AI) rihanzwe amaso mu kuzana impinduka mu rwego rw’imirimo n’iterambere ry’ubukungu bw’Isi muri rusange.

Artificial Intelligence ni uburyo bwo gukora porogaramu zishyirwa muri mudasobwa, ku buryo igira ubushobozi bwo gutekereza no kwishakamo ibisubizo hadakenewe uruhare rwa muntu. Ibihugu bitandukanye birakataje mu guteza imbere ikoreshwa ry’ubu bwenge.

Raporo ya Banki y’Ishoramari ya Goldman yatangaje ko ubwenge buremano bushobora gusimbura abakozi bahoraho miliyoni 300. Ivuga ariko ko ibi bishobora no gusobanura indi mirimo mishya no kwiyongera k’umusaruro kuko ubu buhanga bushobora kuzamura ku mwaka agaciro rusange k’ibicuruzwa na serivisi bikorwa ku isi ku kigero cya 7%.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye inama ya gatandatu ya Transform Africa, (TAS2023) iri kubera muri Victoria Falls muri Zimbabwe ko ingaruka ikoreshwa ry’ubwenge buremano rizagira ku hazaza h’umurimo ndetse n’umutekano waryo hataramenyekana neza.

Yavuze ko bigishoboka ko Afurika yasesengura byinshi yakungukira muri iri koranabuhanga, bityo ikaba igomba kwihuta ku muvuduko waryo.

Ati “Ariko biracyashoboka kureba ko Afurika ifite byinshi izungukiramo bitewe n’uburyo iri koranabuhanga rishobora kugabanya icyuho kiri hagati y’umusaruro w’ibigo byo muri Afurika n’uw’abo bihanganye ku yindi migabane. Tugomba kandi kwihuta tukagendana n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buremano tukaribyaza umusaruro”.

Perezida Kagame yavuze ko guhindura Afurika bisobanuye kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga ryihutisha uko akazi gakorwa kandi rigahindura uko ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi n’ibindi byakorwaga.

Yavuze ko umugabane wa Afurika ufite inzitizi ugomba gukura mu nzira kugira ngo ikoranabuhanga ribe inkingi mwikorezi y’ubukungu n’iterambere muri rusange.

Zirimo kuba buri wese agomba kugerwaho n’umuyoboro mugari wa Internet ihendutse, akagira n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho kuko uyu munsi abarenga 60% by’abanyafurika bagerwaho n’uyu muyoboro mugari ariko badakoresha internet.

Perezida Kagame ati “Dukeneye gukomeza kugabanya ikiguzi”.

Yakomeje avuga ko ubumenyi mu by’ikoranabuhanga no kurisobanukirwa, umutekano waryo no kuba umugabane utishyira hamwe biri mu nzitizi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga kuri bose.

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yasabye kubakira kuri gahunda nk’inama ya Transform Africa kugira ngo Afurika igere ku cyerekezo cya Africa 2063.

Ati “Kugira ngo tugere ku cyerekezo cyacu cyo guhindura Afurika binyuze mu ikoranabuhanga, abanyafurika bakiri bato bahanga udushya, bafite inshingano yo gukoresha umutungo kamere mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga”.

Perezida Mnangagwa yakomeje avuga ko amashuri makuru, Kaminuza na ba rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga, bakwiye gushyigikirwa mu gukora porogramu z’ikoranabuhanga zigendanye n’ubukungu n’abaturage ba Afurika.

Inama ya Transform Africa 2023 yanitabiriwe na Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia, Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi n’Umwami Mswati III wa Eswatini.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame ayobora inama y’abagize inama y’ubutegetsi ya Smart Africa.

Smart Africa yamuritswe mu 2013 n’abakuru b’ibihugu birindwi, birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo, Mali, Gabon na Burkina Faso, yiyongereyeho n’imiryango iharanira iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.

Kuri ubu igaragaza ko yagukiye mu bihugu 36 bya Afurika bihagarariye abaturage bagera kuri miliyari, igakorana n’ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga bisaga 30 birimo Facebook, Microsoft, Huawei n’ibindi.

U Rwanda, Angola, Djibouti, Guinea na Tunisie byemeje amasezerano ashyiraho ihuriro rya Smart Africa, rigamije guhindura umugabane wa Afurika isoko rimwe mu by’ikoranabuhanga no guteza imbere ikoreshwa ryaryo no guhanga udushya kuri uyu mugabane mu 2030.

Inama ya Transform Africa ihuriza hamwe nibura abagera ku 2000, ikaba kimwe mu bikorwa bikomeye ku mugabane wa Afurika gihuza abayobozi mu rwego rw’Isi n’akarere, baba abaturutse muri za guverinoma, imiryango mpuzamahanga, abakora ubucuruzi bigira hamwe uko abaturage bagendana n’impinduka zizanwa n’ikoranabuhanga no kuriteza imbere.

Kugeza ubu abarenga 15000, bamaze kwitabira Transform Africa kuva mu 2013 yatangira, baraturutse mu bihugu birenga 112, bose barajwe ishinga no kugira Afurika igicumbi cy’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yitabiriye inama ya Transform Africa 2023
Inama ya Transform Africa iri kubera muri Zimbabwe muri Victoria Falls

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages