00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yitabiriye inama ya ‘Broadband Commission’

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 6 July 2025 saa 02:59
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yitabiriye ibiganiro bya Komisiyo y’Umuyoboro Mugari w’itumanaho rya Internet (Broadband Commission) mu buryo bw’ikoranabuhanga, yagarutse ku myaka 15 ishize ibikorwa byo kugeza ku batuye Isi ikoranabuhanga rya internet byongerewe imbaraga binyuze muri iyi komisiyo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yitabiriye ibi biganiro byayobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ikoranabuhanga mu by’Itumanaho (ITU), Doreen Bogdan-Martin, ku gicamunsi cyo ku wa 6 Nyakanga 2025.

Itangazo ryashyizwe ku rukuta rwa X rigaragaza ko Perezida Kagame yitabiriye iyi nama mu buryo bw’ikoranabuhanga “hagarukwa ku myaka 15 ishize abantu bose bagezwaho ikoranabuhanga binyuze muri iyi komisiyo.”

Amafoto yashyizwe hanze agaragaza ko abari muri Village Urugwiro harimo Umuyobozi Ushinzwe Ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Mauro De Lorenzo, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula n’abandi.

Perezida Kagame afatanya na Carlos Slim kuyobora iyi Komisiyo.

Mu 2022 inama ngarukamwaka ya Broadband Commission yabereye mu Rwanda.

Komisiyo y’Umurongo mugari w’Itumanaho yashinzwe mu 2010 igamije kuzamura uruhare rw’ikoranabuhanga mu igenamigambi mpuzamahanga no guteza imbere ikoreshwa ryaryo muri buri gihugu.

Mu 2015 iyi komisiyo yongeye gutangazwa nka Komisiyo y’Umurongo mugari igamije Iterambere rirambye nyuma y’uko Umuryango w’Abibumbye wari umaze kwemeza Intego zigamije Iterambere rirambye.

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama ari muri Village Urugwiro
Ibi biganiro byabaye ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 6 Nyakanga 2025
Perezida Kagame ayobora Komisiyo y'Umuyoboro Mugari afatanyije na Carlos Slim
Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ikoranabuhanga mu by’Itumanaho (ITU), Doreen Bogdan-Martin yayoboye ikiganiro Perezida Kagame yitabiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages