Sony ni uruganda rwabyaye PlayStation. Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko abashaka kugura imikino mishya mu maduka bazayibona, ariko ugahabwa kode y’ikoranabuhanga yo kuyifungura.
Ni benshi mu bakunzi b’imikino ya mudasobwa binubiye iki cyemezo, bavuga ko uburenganzira bwabo butubahirijwe.
Umwe mu banyamakuru bandika ku mikino ya mudasobwa, Vikki Blake, ari mu banenze ubu buryo bushya.
Yagize ati “Ni ikibazo gikomeye cyane ku kubungabunga imikino, kandi ni ikibazo gikomeye ku bakinnyi bafite amafaranga make bishingikiriza ku guhanahana imikino, cyangwa kuyitizwa n’inshuti kugira ngo babashe gukina imikino ihenze ya AAA.”
Ibi bije byiyongera ku makuru y’incamugongo ku bakunzi b’imikino ya mudasobwa, ubwo bamenyaga Rockstar yatangazaga ko Grand Theft Auto VI izasohoka mu Ugushyizo 2026 itari kuri disc nayo.
Inganda nyinshi z’imikino ya mudasobwa zatangiye kuyoboka uburyo bwo gucika kuri disc zisanzwe, zigahitamo izigezweho zidafatika zisunga internet.
Lootbox Gaming, icuruza imikino ya mudasobwa muri Leta ya Delaware, yanze kurangura imikino ya GTA 6 idafite disc, yavuze ko iki cyemezo ari igitero kitagabwe ku bakinnyi n’abagurisha imikino ya mudasobwa gusa, ahubwo ko cyagabwe no ku bayikora, abayikwirakwiza n’abacuruzi ku Isi hose.
Sony yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko inganda nyinshi ziri kuyoboka ubu buryo bwo kudakoresha disc.
PlayStation yavuze ko iki cyemezo kitareba imikino yamaze gusohoka cyangwa izasohoka mbere ya Mutarama 2028.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!