Iyi nama ngarukamwaka itegurwa na RICTA, n’abandi bafatanyabikorwa bafite aho bahuriye n’ikwirakwizwa rya internet.
Ibiganiro by’uyu mwaka bikaba byibanze ahanini ku kwimakazwa ikoranabuhanga rigezweho mu guhindura ubuzima bw’abanyarwanda bukaba bwiza kurushaho. Ikindi ni uko barebeye hamwe uko abanyarwanda bumva ibijyanye na internet, uko bayikoresha n’uko bayigeraho.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Irere Claudette, yasabye abitabiriye iyi nama kuzajya babanza kureba niba ingamba zifatwa mu ikoranabuhanga ziri mu nyungu z’abaturage.
Ati “Dukwiriye kureba neza niba ingamba, amahame n’amabwiriza dushyiraho biba birengera kandi byungura abaturage. Abaturage bacu nibashyirwa imbere, bazagira uruhare mu ikorwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga bityo babe abaturage bakungahaye mu ikoranabuhanga rigezweho.”
Ku bijjyanye n’uko umubare munini w’abanyarwanda badafite ubumenyi ku ikoranabuhanga rigezweho, Umuyobozi wa RICTA, Ingabire Grace, yavuze ko umwaka utaha bafite gahunda yo kwigisha ubumenyi bw’ibanze kuri internet mu bigo by’amashuri na za kaminuza.
Yagize ati “Umwaka utaha dufite ibikorwa bitandukanye, aho tuzajya muri za kaminuza, mu mashuri abanza n’ayisumbuye, tukazatangira kwigisha ubumenyi bw’ibanze kuri murandasi ku buryo abantu bose guhera ku rwego rwo hasi baziyumvamo murandasi icyo ari cyo.”
Ingabire yongeyeho ko kwegereza abaturage ikoranabuhanga rigezweho bitari ukubakwirakwizamo imashini gusa cyangwa kubigisha uko bazifungura, ahubwo ari ukubigisha uburyo bazikoresha mu guhindura ubukungu n’iterambere ry’ubuzima bwabo.
Kugeza ubu abanyarwanda bafite ubumenyi ku ikoranabuhanga rigezweho bari munsi 10%, mu gihe imibare igaragazwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) ivuga ko 52% aribo bakoresha Internet mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO