Ni amahugurwa yatangiye tariki ya 21 Ukwakira 2019 asozwa kuwa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2019, aho abayitabiriye beretswe uburyo bwo kugenzura ihuzanzira rya internet n’uburyo bwisumbuye bwo guhereza internet abantu benshi.
Umuyobozi wa RICTA, Ingabire Grace, yavuze ko aya mahugurwa yari agamije kongerera ubushobozi abenjeniyeri mu by’ikoranabuhanga cyane ko ngo rihora rihindagurika no kuziba icyuho cy’ubumenyi ku bakora mu bya internet.
Yagize ati “Dutegura aya mahugurwa twari tugamije kwigisha abenjeniyeri mu by’ikoranabuhanga mu Rwanda kuko twaje gusanga tubafite ariko ikoranabuhanga rigenda rihinduka. Ikindi nuko twaje gusanga ko hari icyuho cy’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga rya internet mu Rwanda.”
Ingabire akomeza avuga ko imyitozo ngiro abahuguwe bagiye bahabwa izabafasha cyane mu gukemura ibibazo bagenda bahura nabyo muri serivisi z’ikoranabuhanga batanga cyane ko ngo hari bamwe bakoreshaga ibyo basanze ibigo byabo byarashyizeho bo bashinzwe ku bibungabunga ariko batazi imvano yabyo.
Bushake David ukora mu Kigo gitanga Internet cya KT Network avuga ko kuba yaritabiriye aya mahugurwa byamwunguye kubasha kunoza serivisi no kumenya amahame mpuzamahanga mu bya internet.
Ati “Icyo twungutsemo cyane cyane ni uburyo ushobora gukemura ikibazo kiri muri itumanaho ryawe ndetse n’ibikoresho ushobora kwifashisha kugira ngo unoze imikorere yaryo. Ikindi twigishijwe amahame mpuzamahanga mu by’ikoranabuhanga kugira ngo turebe nimba tuyakurikiza.”
Inzobere zituruka mu bigo by’ikoranabuhanga nka ISOC na NSRC ni bamwe mu batanze amahugurwa, bikaba biteganyijwe ko RICTA izasohora inyandiko isaba abifuza kuzitabira amahugurwa y’umwaka utaha kugira ngo ibigo bindi byaba byaracikanywe n’ibyifuza kongera kwitabira bizabone ayo mahirwe cyane ko nta bigo bindi mu Rwanda bitanga ayo mahugurwa.



















TANGA IGITEKEREZO