00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishingiro ryo gutinya AI mu mboni za Sam Altman wa OpenAI

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 September 2026 saa 02:49
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’ikigo OpenAI kigenzura urubuga ChatGPT, Sam Altman, yavuze ko abantu bafite ishingiro ryo guterwa impungenge n’umuvuduko w’iterambere ry’ubwenge buhangano ariko ko bakwiye no kugirira icyizere ibigo biri kubigiramo uruhare.

Altman yabivugiye mu mu nama y’ikoranabuhanga yabereye mu Mujyi wa San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 15 Nzeri 2026, agaragaza ko umuvuduko w’iterambere rya AI ushobora gutuma abantu batekereza ku ngaruka zayo.

Yagize ati “Ntibisaba kubitekereza cyane nk’uko natwe twahoze dutekereza ko bishobora kuzagenda nabi. Ntekereza ko abantu bafite impamvu yumvikana yo kugira ubwoba.”

Yongeyeho ko abantu bakwiye kwizera ko ibigo bya AI bizakora ibishoboka kugira ngo iterambere ry’iyi ikoranabuhanga ntirigire ibyo ryangiza.

Ati “Abantu bakwiye kutugirira icyizere ko tuzakora igikwiye, kuko ari cyo gikwiye gukorwa kandi kuko twumva uburemere bw’iki kibazo.”

Altman avuze aya magambo mu gihe impaka ku mutekano wa AI ziri kwiyongera ku Isi, nyuma y’uko bamwe mu bahanga bagaragaje ko iri koranabuhanga rishobora guteza ibibazo mu gihe ritagenzuwe neza.

Umuyobozi Mukuru wa Anthropic, Dario Amodei, aherutse gusaba ko umuvuduko w’iterambere rya AI wagabanywa kugira ngo haboneke umwanya wo gushyiraho uburyo bwo kuyigenzura no gukumira ingaruka zishobora guterwa na yo.

Ku ruhande rwa Altman, yavuze ko ibigo bya AI bifite ubushobozi bwo kwigenzura no gukomeza umutekano kugira ngo hatazagira ibyo iri koranabuhanga ryangiza mu barikoresha.

Yagize ati “OpenAI n’urwego rwa AI muri rusange bishobora gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga mu buryo bwizewe, kandi ko igihe batabishoboye bagomba kugabanya umuvuduko cyangwa guhagarara.”

Umuyobozi wa Meta, Mark Zuckerberg, yavuze ko buri kigo gikora AI gifite ubushobozi n’impamvu zo gushyira imbere umutekano w’ibikoresho gikora.

Jensen Huang uyobora Nvidia, yavuze ko ibigo bikora AI bigomba kugira uruhare mu gufata ibyemezo ku bijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga, ashimangira ko umutekano ugomba kuza imbere y’ibindi byose.

Gusa, hari abatemera ko ibigo bya AI byakwiha inshingano zo kwigenzura. Bamwe mu bahanga bavuga ko kwemerera uru rwego gukora nta mabwiriza rugenderaho bishobora kugira ingaruka zikomeye.

Sam Altman yasabye abantu kwizera ko ibigo bya AI bizabarindira umutekano mu gihe iri koranabuhanga rikomeje gutera imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages