Altman yabivugiye mu mu nama y’ikoranabuhanga yabereye mu Mujyi wa San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 15 Nzeri 2026, agaragaza ko umuvuduko w’iterambere rya AI ushobora gutuma abantu batekereza ku ngaruka zayo.
Yagize ati “Ntibisaba kubitekereza cyane nk’uko natwe twahoze dutekereza ko bishobora kuzagenda nabi. Ntekereza ko abantu bafite impamvu yumvikana yo kugira ubwoba.”
Yongeyeho ko abantu bakwiye kwizera ko ibigo bya AI bizakora ibishoboka kugira ngo iterambere ry’iyi ikoranabuhanga ntirigire ibyo ryangiza.
Ati “Abantu bakwiye kutugirira icyizere ko tuzakora igikwiye, kuko ari cyo gikwiye gukorwa kandi kuko twumva uburemere bw’iki kibazo.”
Altman avuze aya magambo mu gihe impaka ku mutekano wa AI ziri kwiyongera ku Isi, nyuma y’uko bamwe mu bahanga bagaragaje ko iri koranabuhanga rishobora guteza ibibazo mu gihe ritagenzuwe neza.
Umuyobozi Mukuru wa Anthropic, Dario Amodei, aherutse gusaba ko umuvuduko w’iterambere rya AI wagabanywa kugira ngo haboneke umwanya wo gushyiraho uburyo bwo kuyigenzura no gukumira ingaruka zishobora guterwa na yo.
Ku ruhande rwa Altman, yavuze ko ibigo bya AI bifite ubushobozi bwo kwigenzura no gukomeza umutekano kugira ngo hatazagira ibyo iri koranabuhanga ryangiza mu barikoresha.
Yagize ati “OpenAI n’urwego rwa AI muri rusange bishobora gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga mu buryo bwizewe, kandi ko igihe batabishoboye bagomba kugabanya umuvuduko cyangwa guhagarara.”
Umuyobozi wa Meta, Mark Zuckerberg, yavuze ko buri kigo gikora AI gifite ubushobozi n’impamvu zo gushyira imbere umutekano w’ibikoresho gikora.
Jensen Huang uyobora Nvidia, yavuze ko ibigo bikora AI bigomba kugira uruhare mu gufata ibyemezo ku bijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga, ashimangira ko umutekano ugomba kuza imbere y’ibindi byose.
Gusa, hari abatemera ko ibigo bya AI byakwiha inshingano zo kwigenzura. Bamwe mu bahanga bavuga ko kwemerera uru rwego gukora nta mabwiriza rugenderaho bishobora kugira ingaruka zikomeye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!