Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2025, imigabane ya Samsung yazamutseho ku kigereranyo cya 0,3% nyuma yo kongera kumanuka ku kigero cya 2% mu gitondo cy’uwo munsi. Ni mu gihe agaciro k’isoko rusange kazamutseho 0,7%.
Ibi byabaye nyuma y’uko ku wa 28 Nyakanga 2025 imigabane y’iki kigo cy’ikoranabuhanga yari yazamutseho hafi 7%, nyuma y’uko hari hatangajwe amasezerano yacyo na Tesla.
Abahanga mu by’ubukungu bagaragaza ko ayo masezerano azafasha Samsung Electronics kuzahura ibihombo mu ishami rishinzwe gukora ibicuruzwa. Ariko bakagaragaza ko iki kigo kigihura n’ibibazo byo kubona abakiliya banini bagura ‘chips’ zifashishwa kubika amakuru.
Impuguke mu ikoranabuhanga yo mu Kigo cyo mu Bwongereza cya Quilter Cheviot, Ben Barringer, yagize ati “aya masezerano mashya ni izindi mbaraga zigiye gufasha Samsung gusubira ku rufatiro. Iki kigo gikwiriye no gutekereza ku bijyanye no kuzamura ubucuruzi bwa chips zacyo.”
Samsung Electronics muri iyi minsi yakomeje kugorwa no kugereza igihe ku isoko ‘chips’ zigezweho cyane cyane ku mukiliya wayo w’imena nka Nvidia yo muri Amerika.
Byatumye iki kigo gihungabana ibyo cyinjiza, agaciro kacyo ku isoko ry’imari n’imigabane n’inyungu byose biragabanyuka.
Nubwo amasezerabo Samsung na Tesla atari mu mujyo w’ibiganiro na Amerika ku kugabanya imisoro Washington yashyiriyeho ibihugu, bivugwa ko azafasha cyane Samsung Electronics gushora imari nini mu ruganda rushya rukora ‘chips’ ruri i Texas.
Umuyobozi wa Tesla, Elon Musk, aherutse kuvuga ko uru ruganda rwa Samsung rushya ruzabafasha gukora ‘chips’ zizwi nka AI6 zizakoreshwa mu modoka zitwara, mu bigo bishinzwe kubika amakuru, za robots n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!