Semiconductors ni udukoresho dufite ubushobozi bwo kugenzura amashanyarazi mu bikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni, mudasobwa n’ibindi.
Kubera ko ikoranabuhanga rya AI rikenera ingufu nyinshi kandi mu gihe gito nko mu modoka cyangwa ikindi gikoresho, biragoye ko hakifashishwa ‘semiconductors’ dusanzwe tumenyereye, bityo haba hakwiye gukora izindi zifite ububasha bwisumbuye.
Iki kigo cyo muri Koreya y’Epfo kuri ubu cya mbere ku Isi mu gukora ‘chips’, cyavuze ko kirimo gushasha n’uko cyakwihuza cyangwa kikagura ibindi bigo mu nzego zirimo iza robots, ikoranabuhanga mu by’ubuvuzi, ibikoresho by’ikoranabuhanga bikoreshwa mu modoka ndetse n’ibikora ibijyanye n’ibyuma bitanga umuyaga.
Umwaka ushize, Samsung yavuze ko yashoye miliyari 60,2$ arimo miliyari 35,1$ yahariwe kugura no kuvugurura bimwe mu bigize umutungo wayo, andi miliyari 25,1$ akoreshwa mu bikorwa by’ubushakashatsi.
Samsung yanatangaje ko mu 2026 iteganya kwishyura miliyari 6,5$ mu nyungu isanzwe igenerwa abanyamigabane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!