00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samsung yashyize hanze Smartphone nshya zizingwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 15 August 2022 saa 12:28
Yasuwe :

Ikigo cy’Ikoranabuhanga cy’Abanya-Koreya kizwiho gukora telefone zigezweho, Samsung cyashyize hanze telefone nshya zishobora kuzingwa (foldable) zirimo Galaxy Z Flip4 na Galaxy Z Fold4.

Galaxy Z Flip4 ni telefone ishobora gukoresha internet ya 5G, ikagira camera nziza ku buryo kuyifotoza cyangwa kuyifashisha video byoroshye kandi bikaba ari byiza, ikagira na batiri nini.

China Daily yatangaje ko iyo telefone ishobora kuzingwa ikangana n’ikofi ku buryo byoroshye kuyitwara. Ni mu gihe Galaxy Z Fold4 iyo irambuwe neza ishobora gukoreshwa nka tablet, yazingwa ikamera nka telefone isanzwe.

Biteganyijwe ko hagati ya 2021 na 2024 telefone zizingwa zizakenerwa cyane ku isoko, aho buri mwaka kugurwa kwazo kuzajya kwiyongeraho ku kigero cya 53 %. Mu 2024 hazaba hagurishwa telefone zizingwa miliyoni 30 nkuko ubushakashatsi bw’Ikigo Canalys bwabigaragaje.

Mu gihembwe cya kabiri cya 2022 telefone zigezweho zagurishijwe zaramanutse zigera kuri miliyoni 287, biba umubare muto ugurishijwe uhereye mu gihembwe cya kabiri cya 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kimeze nabi.

Samsung muri telefone zagurishijwe muri icyo gihembwe, yihariyemo 21 % bingana na telefone miliyoni 61.8.

Samsung yiteze ko izi telefone zizayifasha gukomeza kwigaragaza ku isoko ry'izigezweho ku Isi
Galaxy Z Fold4 ni imwe muri telefone nshya za Samsung zizingwa
Galaxy Z Flip4 ijya kumera neza nka Galaxy Z Flip3 yari isanzwe ku isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages