Galaxy Z Flip4 ni telefone ishobora gukoresha internet ya 5G, ikagira camera nziza ku buryo kuyifotoza cyangwa kuyifashisha video byoroshye kandi bikaba ari byiza, ikagira na batiri nini.
China Daily yatangaje ko iyo telefone ishobora kuzingwa ikangana n’ikofi ku buryo byoroshye kuyitwara. Ni mu gihe Galaxy Z Fold4 iyo irambuwe neza ishobora gukoreshwa nka tablet, yazingwa ikamera nka telefone isanzwe.
Biteganyijwe ko hagati ya 2021 na 2024 telefone zizingwa zizakenerwa cyane ku isoko, aho buri mwaka kugurwa kwazo kuzajya kwiyongeraho ku kigero cya 53 %. Mu 2024 hazaba hagurishwa telefone zizingwa miliyoni 30 nkuko ubushakashatsi bw’Ikigo Canalys bwabigaragaje.
Mu gihembwe cya kabiri cya 2022 telefone zigezweho zagurishijwe zaramanutse zigera kuri miliyoni 287, biba umubare muto ugurishijwe uhereye mu gihembwe cya kabiri cya 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kimeze nabi.
Samsung muri telefone zagurishijwe muri icyo gihembwe, yihariyemo 21 % bingana na telefone miliyoni 61.8.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!