Iyi sosiyete y’Abanyakoreya y’Epfo ivuga ko yakoze izi telefoni kugira ngo ihangane ku isoko na sosiyete y’Abanyamerika ya Apple.

Iyi telefoni ifite ubushobozi bwo kwakira amakarita abika amakuru (Micro SD) aziha ubushobozi bwo kongera ibyo zibika, kandi zikaba zifite ikoranabuhanga rizemerera gushyirwa cyangwa zigakoreshwa ziri mu mazi ntizigire icyo ziba.

Abahanga mu by’ikoranabuhanga bemeje ko iyi telefoni ifite itandukaniro rihambaye n’iyo Samsung iheruka gushyira ku isoko ya Galaxy S6.

Mu mwaka ushize ibyo iyo sosiyete yacuruje byagabanutseho 2%, mu gihe bakeba bakomeye ba Samsung aribo Apple, Huawei, na Xiomi bo bungutse.

Telefoni za Galaxy S7 zifite uburebure bwa santimetero 14 mu gihe Galaxy S6 yari ifite santimetero 13.

Ubwoko bushya bwa Samsung ujyana mu mazi ntigire icyo iba
Ubwoko bushya bwa Samsung ujyana mu mazi ntigire icyo iba
Ifite ubushobozi bwo kujyamo Micro SD
Ifite ubushobozi bwo kujyamo Micro SD