Kuri uyu wa Gatatu mu Mujyi wa San Francisco nibwo Samsung yashyize ku isoko Galaxy Fold, Galaxy S10 na S10 Plus; ebyiri za nyuma zije guhangana ku isoko n’ubwoko bwa iPhone X zashyizwe hanze na Apple umwaka ushize.
Galaxy Fold niyo telefoni ifite imimerere idasanzwe mu zatangajwe zose. Ni telefoni ishobora gukunjwa nk’uko umuntu abumba igitabo cyangwa se akibumbura.
Iyi telefoni ni yo ya mbere ya Android igiye ku isoko ifite RAM nini kuko ari GB12 mu gihe ishobora kubika ibintu bingana na GB 512. Ntabwo ijyamo memory card nkuko nyinshi muri telefoni biba bikunze kumera.
Ishobora gufunguzwa igikumwe ariko yo aho ufungurira hari ku ruhande aho kuba imbere.
Ifite umwihariko kandi w’uko ikoresha camera esheshatu zishobora gufata amafoto meza. Buri imwe ifite umumaro wayo n’ubushobozi butandukanye n’indi uhereye ku ifite megapixel umunani, ifite icumi, n’iya 24 kugera ku ifite eshanu yagenewe amafoto ashobora gukoreshwa kuri Instagram.
Iyi telefoni kandi ifite ubushobozi bwo kubika umuriro igihe kirekire kuko yo ubwayo ikoranywe batiri ebyiri.
Iyi telefoni kandi izajya ku isoko ifite ubushobozi bubiri burimo ubwo kuba yakoresha internet inyaruka ya 4G n’indi iri hafi gutangira gukoreshwa ya 5G. Izabanza kujya hanze ni ikoresha 4G.
Ni telefoni izajya yigonderwa n’umukire kuko guhera ku wa 26 Mata ubwo izaba yamaze kugera mu maduka izaba igura amadolari ya Amerika 1980 agera kuri miliyoni n’ibihumbi 800 mu mafaranga y’u Rwanda (mu gihe waba wavunjishije idorali rimwe kuri 898 Frw).
Reba uko byari byifashe izi telefoni zimurikwa



















TANGA IGITEKEREZO