Yabigarutseho muri Werurwe 2025, ubwo yari mu Nteko Ishinga Ametegeko y’u Rwanda muri Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore.

Minisitiri Ingabire yagaragaje ko kuri ubu abakoresha internet ngendanwa 4G bangana na 58%, iya 3G ni 25.8% mu gihe iya 2G bari 16.6%.

Yagaragaje ko muri gahunda yo gushishikariza abaturage gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga hatangijwe ubukangurambaga bugamije kubafasha kubyikorera bifashishije urubuga rwa IremboGov.

Ni ubukangurambaga bwakorewe mu turere 30 twose tw’igihugu no mu mirenge 181 hagamijwe kuzamura umubare w’abakoresha ikoranabuhanga.

Yemeje ko nibura abantu barenga miliyoni 1.5 bahuguwe imbona nkubone mu gihe abarenga miliyoni icyenda bahuguwe hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, yagaragaje ko ubwo bukangurambaga bwa Byikorere bwari bugamije gufasha abaturage kugira ubumenyi bwo gukoresha ikoranabuhanga mu gusaba serivisi.

Yagize ati “Gahunda ya Byikorere turi gukoraho, iba ifite uburyo twafasha abaturage bigirire icyizere cyo kwisabira serivisi tunabaha n’ubwo bumenyi ariko hari n’ibindi bisabwa kugira ngo umuntu ashobore kwisabira serivisi.”

Yakomeje ati “Serivisi ziri mu ikoranabuhanga kuba twazishyiriraho mu buryo zoroshya gukoreshwa kubera ko hari serivisi zimwe byoroshye cyane kubyikorera wakoresha ukoresheje kode ya USSD cyangwa telefoni bisanzwe ariko hari n’izindi ziba zisaba ko ufotorwa, ushyiraho n’indi migereka ndetse na Scanner.”

Yavuze bari gukorana n’abafatanyabikorwa mu rwego koroshya ibisabwa kugira ngo umuntu abe yakwisabira serivisi no kurushaho kunoza uburyo serivisi ziba zikoze.

Ati “Buriya mu myaka 10 Irembo tumaze twari twarebye kuri serivisi zisabwa cyane, umwaka ushize twongeramo izindi zirenga 100, ubu zikaba zirenga 240 zose hamwe, basaba bakaba banakwishyurira ku Irembo.”

Yemeje ko kuri ubu bari gukorana n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gukomeza korohereza abakoresha urubuga rwa Irembo kugera kuri serivisi itanga mu buryo bworoshye.

Ati “Icyo dukorana n’abafatanyabikorwa by’umwihariko ni ukuvuga ngo niba serivisi zatangwaga hifashishijwe impapuro ubu bikaba bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ese zigomba gutangwa kimwe? Iyo hari amakuru asabwa, umuntu usaba serivisi, agategereza, akongera kugaruka ku Irembo kugira ngo ayashyiremo, ntitwakora ibishoboka byose kugira ngo serivisi zivugane cyangwa zikorana ibyo ni byo dukora no muri ya gahunda twise ‘zero trip zero paper’.”

Yashimangiye ko hari amavugururwa akomeje gukorwa muri serivisi za Irembo hagamijwe korohereza abaturage.

Israel Bimpe yavuze ko aho bigaragara ko abaturage badashobora kwisabira serivisi, hashyizweho aba-agents babafasha mu kubasabira serivisi.

Ati “Iyo tuzi ko abaturage badafite uko bakwisabira serivisi twashyizeho uburyo bw’aba-agents babafasha kwisabira serivisi.”

Yavuze ko kuri ubu hari aba-agents kuri buri murenge ariko bifuza ko babagira muri buri kagari cyane ko kuri ubu Irembo ifite aba-agents barenga 5000.

Yashimangiye ko kuri ubu hatangijwe ubukangurambaga bugamije kugaragaza ikiguzi cya serivisi zitangwa kuri Irembo ya ‘Ntuyarenze’ kandi ko umu-agents ugaragaweho n’imyitwarire itari myiza yo kuba yaca ikiguzi kiri hejuru y’icyagenwe abihanirwa.

Kugeza ubu abarenga ibihumbi 400 bamaze gufungura konti bwite ku Irembo.

Abaturage bashimira ikoranabuhanga

Umuturage wo mu Karere ka Musanze, Uwimaniduhaye Alphonsine, yashimangiye ko gahunda ya Byikorere yaziye igihe.

“Twavaga mu rugo tugiye ku Irembo wahagera ugasanga abantu benshi bahatonze umurongo bigatuma tuhatakariza umwanya munini utari ngombwa, iyi gahunda yaje tuyikeneye rwose kuko ni iterambere rirambye no kugendana n’umuvuduko w’ikoranabuhanga ubu turasobanutse.”

Umuturage wo mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, yagaragaje ko gahunda Byikorere igiye kubafasha muri byinshi cyane ko hari abo byatwaraga umwanya basiragira ku gushaka ibyangombwa birimo n’ibyemezo by’amavuko .

Ati “Wasangaga njya gushaka icyemezo cy’amavuko ku biro bitwegereye mu rugendo nk’urw’amasaha abiri ariko nshobora kubyikorera nibereye mu rugo nkoresheje telefoni yanjye. Ibyo bizacungura igihe natakazaga n’amafaranga.”

Mu Ntara y’Iburasirazuba, Iburengerazuba n’Umujyi wa Kigali, abaturage bishimiye gukoresha ikoranabuhanga mu gusaba serivisi kuko byagabanyije igihe byatwaraga, bigatuma babasha gukora n’imirimo y’iterambere.

Ubukangurambaga bwa Byikorere bwakorewe mu turere twose tw’igihugu ndetse bwasize abaturage bamenye uko bashobora kwisabira serivisi babyikoreye binyuze ku IremboGov.

Ubukangurambaga bwa Byikorere bwatanze umusaruro mu baturage
Ubukangurambaga bwa Byikorere bwatanze umusaruro mu baturage
Abarenga ibihumbi 400 bafunguye konti mu rubuga rwa Irembo
Abarenga ibihumbi 400 bafunguye konti mu rubuga rwa Irembo